00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Igwingira mu bana ryagabanyutseho 23% mu myaka itatu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 March 2025 saa 06:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bugaragaza ko igwingira mu bana ryavuye kuri 42% rigera kuri 19% mu myaka itatu ishize, bivuze ko ryagabanutseho 23%.

Ni nyuma y’aho abaturage bahawe amatungo magufi binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.

Ibi byagarutsweho ubwo hatahwaga ku mugaragaro Koperative Icyerekezo iherereye mu Murenge wa Rwamiko yashinzwe n’abaturage, igamije gukura abanyamuryango bayo mu bukene hifashishijwe ubworozi bw’inkoko mu mushinga PRISM.

Muri aka Karere abaturage bahawe inkoko 5000 nibura inkoko 10 kuri buri muryango, 230 bahabwa ingurube, 584 bahabwa ihene naho 416 bahabwa intama kugira ngo aya matungo abafashe mu kurwanya ubukene n’imirire mibi.

Iribagiza Odette utuye mu Murenge wa Rwamiko yavuze ko inkoko 10 yahawe zororotse neza abana be barya amagi, bigatuma babasha kwiga nta komyi.

Ati “Umuturanyi arwaza umwana nkamuha amagi mbese inkoko zatugiriye umumaro kuko nanoroje mugenzi wanjye.’’

Nayigiziki Narcisse nawe wahawe inkoko icumi yavuze ko zamufashije gukura abana be mu mirire mibi, zimuha ifumbire atangira kwikura mu bukene mu buryo bugaragarira buri wese.

Uwanyirigira Victoire we yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwacu bwatumye nikura mu bukene, nari umubyeyi ugaragara mu mirire mibi kandi nanatwite, abana banjye bari indahekana bari mu mirire mibi ariko kubera izo nkoko bampaye norojwe na bagenzi banjye, zatumye abana banjye barya amagi bava mu mirire mibi dutera imbere.’’

Umuyobozi wa PRISM ikorera mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Nshokeyinka Joseph, yavuze ko nyuma yo guha abaturage aya matungo magufi arimo inkoko babashyira mu matsinda y’abantu hagati ya 25 na 30 bakigishirizwamo ibijyanye no gutegura indyo yuzuye kugira ngo barusheho kurwanya imirire mibi.

Ati “Icyo dukoraho cya mbere rero ni uko tubaha amatungo magufi nk’inkoko, iyo bamaze kuzibona mbere yo kubanza kujya kugurisha babanza kurya amagi abana babo bakava mu mirire mibi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko mu bushakashatsi bukorwa buri mwaka na Minisiteri y’Ubuzima, ubuheruka mu Karere ayoboye bwagaragaje ko igwingira ryagabanutse biturutse kuri gahunda ya ‘Ngira nkugire tugeraneyo mu iterambere’, iyatumye buri muntu wese afasha umuturanyi we mu kurwanya igwingira ku kigero cyo hejuru.

Ati “Ubu mu kurwanya igwingira turi kuri 19% tuvuye kuri 42% mu myaka itatu ishize. Ni urugero rw’ibifatika cyane cyane ku gukorana n’abafatanyabikorwa ariko wanareba imyumvire y’abaturage uko bagiye bafatanya, ukabona ko bahinduye imyumvire bagahitamo kugira umuryango mwiza.’’

Meya Nzabonimpa yavuze ko iyi mishanga nubwo igihe kiba kizagera ikarangira Akarere kiteguye gukomeza kuyikurikirana mu gufasha abaturage gukomeza kurwanya igwingira n’imirire mibi mu baturage.

Buri muryango wo mu Karere ka Gicumbi wagiye uhabwa inkoko icumi
Abana bo mu Karere ka Gicumbi habawe amata
Abaturage ba Gicumbi bishimira ko inkoko bahawe zabateje imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .