Mu Karere ka Gicumbi, ibi bishashi byaturikirijwe ku igorofa ry’itorero EAR, Diyosezi ya Byumba, riherereye mu mujyi hagati.
Ubwo bari bamaze kwinjira mu 2025, bamwe mu babonye ibi bishashi babwiye RBA ko banyuzwe cyane kuko batangiranye umwaka akanyamuneza.
Umwe yagize ati “Tubyakiriye neza cyane, ibi bintu birarenze. Hano i Gicumbi ibintu byagenze neza, dusoje umwaka tumeze neza cyane.”
Undi yagize ati “Umwaka tuwusoje amahoro kandi twishimiye kubona ibishashi by’urumuri hano. Turashima ubuyobozi bwiza bwabitugejejeho, nibukomereze aho.”
Aba baturage kandi bari bagifite n’akanyamuneza ko gutaramana n’umuhanzi Social Mula uvuka muri Gicumbi, wari wagiyeyo kwifatanya na bo gusoza no gutangira umwaka mushya.
Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimye abaturage uko bitwaye mu mwaka wa 2024, abasaba gukomeza intambwe ijya mbere mu iterambere.
Ati “Nk’uko byagarutsweho na Perezida Paul Kagame ku mugoroba w’ejo, tugomba kwishimira ibyo twagezeho dufatanyije. Twongeye kubibashimira ariko tubibutsa ko turi mu cyerekezo cy’imyaka itanu y’ibyo Umukuru w’Igihugu yemeye kugeza ku Banyarwanda.”
Yakomeje ati “Turi mu ngamba zitandukanye haba mu kubaka ubukungu, mu gukomeza imibereho myiza, gukomeza gushyigikira ubutabera ndetse n’imiyoborere. Ndagira ngo nkomeze mbasabe tuzajyane muri urwo rugamba.”
Guturitsa urufaya rw’urumuri ni igikorwa kiranga kwinjira mu mwaka mushya mu mijyi myinshi yo ku Isi, aho usanga mu cyahuje imbaga y’abayituye, bishimiye gutangirana undi mwaka.
Mu Rwanda, iki gikorwa cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali mu bihe byashize. Ubu gikomeje kwagukira mu yindi mijyi yo mu ntara.
Abanyagicumbi bari kwishimira urufaya rw'urumuri rw'ibyishimo. pic.twitter.com/zmjg5rWdRf
— Gicumbi District (@GicumbiDistrict) December 31, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!