Muri aba basirikare harimo Brigadier Général Inyengele Bakati Erickson uri mu buyobozi bukuru bw’umutwe w’ingabo ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.
Brig Gen Inyengele uzwi nka ‘Espoir du Chef’ yigeze kuba umuyobozi wa Rejima ya 13 y’abakomando barinda Umukuru w’Igihugu. Icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant-Colonel.
Tariki ya 11 Nzeri, aba basirikare bagejejwe mu rukiko, hasuzumwa imyirondoro yabo bose mbere y’uko bamenyeshwa ibyaha bakurikiranyweho.
Perezida w’iburanisha, Gen Martin Kalala, kuri uyu wa 16 Nzeri yasobanuye ko aba basirikare bakurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo gushaka guhindura no gusenya ubutegetsi bwemewe n’amategeko ndetse n’icyo kudatanga amakuru kuri uyu mugambi.
Yagize ati “Bashinjwa ibyaha bibiri. Icya mbere ni icyo gucura umugambi wo gusenya no guhindura ubutegetsi bwemewe n’Itegekonshinga no kudatanga amakuru ku cyaha.”
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika uru rubanza, nyuma y’aho abanyamategeko b’aba basirikare barusabye kubaha umwanya wo gutegura ubusabe bw’uko bafungurwa by’agateganyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!