Mu kiganiro n’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda cyabaye tariki ya 25 Gashyantare 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko mu byajyanye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUC/MONUSCO) muri RDC mu 1999 harimo gusenya FDLR.
Yagize ati “MONUC izanwa muri Congo mu kwezi kwa Ukwakira, 1999, hategekwa ko ingabo z’amahanga zarwaniraga muri Congo zirimo n’iz’u Rwanda zose zivamo…icyasigayeyo kidahinduka ni AliR1/ALiR2 ari zo zaje guhinduka FDLR. Uwo mutwe witwa MONUC wo wagombaga kugumayo kugira ngo abe ari wo uhangana na FDLR.”
Gen (Rtd) Kabarebe yashimangiye ko umuryango mpuzamahanga ufite uruhare rukomeye mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, kuko wakomeje kurebera abarwanyi ba FDLR bamaranye igihe kinini umugambi wo gutera u Rwanda.
Ati “Ntacyo bakoze ahubwo FDLR yarakomeje iriyubaka, yinjiza abarwanyi, iratoza, ikomeza gufashwa n’ingabo za Congo, ahubwo MONUC irebera.”
Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko iby’ingabo za MONUC byarenze kurebera FDLR gusa, ahubwo zitangira gukorana n’abarwanyi bayo mu bikorwa birimo ubucuruzi bw’amakara n’amabuye y’agaciro, gusoresha abaturage, bakanasangira mu tubari.
Ati “Si no kurebera gusa ahubwo no gucuruzanya, bagacuruzanya amakara, bagacuruzanya amabuye y’agaciro, bagashyiraho za bariyeri, bagasoresha imisoro, bakabana, bagasangira mu tubari. Ni ibintu byari bizwi, ntacyo umuryango mpuzamahanga wigeze ukora.”
Yasobanuye ko no muri iki gihe umuryango mpuzamahanga uzi neza ko FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, ikorana n’ingabo z’iki gihugu nk’uko byashimangiwe na raporo nyinshi z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko kumenya ko ingabo za RDC zikorana na FDLR bitabuza ingabo za MONUSCO [yahoze ari MONUC) gukorana n’izi ngabo no kuziha ubufasha, bigashimangira uruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri iki kibazo.
Yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga ari wo wakabaye ufatirwa ibihano kubera uruhare ufite mu gutuma mu Burasirazuba bwa RDC hakomeza kuba umutekano muke, binashobora gushyira mu bibazo umupaka w’u Rwanda kubera ko FDLR itari kure yawo, asobanura ko ari yo mpamvu rwakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!