00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC bukiri hasi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 November 2024 saa 03:35
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bukiri hasi kubera imbogamizi buhura na zo.

Gen (Rtd) Kabarebe yatangiye ubu busabe mu nama yo ku rwego rwo hejuru yitabiriwe n’abaminisitiri bo muri EAC, yabereye i Arusha ku cyicaro cy’uyu muryango, yahujwe n’isabukuru y’imyaka 25 umaze utangijwe bundi bushya.

Raporo yateguwe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC igaragaza ko ubucuruzi bw’ibihugu byo muri uyu muryango n’ibyo ku yindi migabane bwazamutseho 67,%, aho bwavuye ku gaciro ka miliyari 65,3 z’amadolari mu 2017, bugera kuri miliyari 109,4$ mu 2023.

Muri iyi myaka, EAC yari igizwe n’abanyamuryango (ibihugu) batandatu, yabonye abandi babiri; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu 2022 na Somalia yinjiye mu 2023, bongereye agaciro k’ibiva muri uyu muryango, bijya ku yindi migabane.

Bigizwemo uruhare n’isoko rusange rihuza Afurika, AfCFTA, ubucuruzi bw’ibihugu bya EAC n’ibyo kuri uyu mugabane bwavuye ku gaciro ka miliyari 19,4 z’amadolari mu 2017, bugera kuri miliyari 24,4 z’amadolari mu 2023.

Uyu muryango ugaragaza ko muri iyi myaka, ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC bwavuye ku gaciro ka miliyari 6,2 z’amadolari mu 2017, kagera kuri miliyari 13,8% nyuma y’imyaka itandatu.

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko bishimishije kuba mu myaka 25 ishize, uyu muryango wari ufite abanyamuryango batatu wagutse, bakagera ku munani, ahamya ko ari ikimenyetso kigaragaza ko ibi bihugu bishaka gukorana.

Yagize ati “Ariko uku kwaguka gukeneye amavugurura kugira ngo haboneke inyungu zifatika ku banyamuryango bose. Intambwe ifatika yaratewe rwose mu guhuza za gasutamo no gushyira mu bikorwa amahame y’isoko rimwe, bishimangira umwanya wa EAC nk’umuryango wa mbere ushingiye ku bukungu muri Afurika.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko nubwo habayeho kwaguka k’umuryango, ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize bukiri hasi.

Ati "Ariko ubucuruzi hagati muri EAC buracyari hasi, bishimangira ko dukwiye kongera imbaraga mu bufatanye no kwishyira hamwe birushijeho."

Yasobanuye ko hari imbogamizi z’ibihugu bigishyiraho amabwiriza abangamira abacuruzi bampukiranya imipaka, ingamba zo guhagarika abacuruzi bava hamwe bajya ahandi no kubura kw’ingamba zihuriweho zo guhangana n’ibibazo bituruka hanze, agaragaza ko kuzikemura bishoboka.

Gen (Rtd) Kabarebe yagize ati “Imbogamizi nk’amabwiriza abangamira abacuruzi, guhagarika ubucuruzi no kubura k’uburyo buhuriweho bwo gukemura ibibazo bituruka hanze biri mu maboko yacu kandi bigomba gukemuka.”

Yamenyesheje bagenzi be ko gukuraho izi mbogamizi bizatuma EAC itera imbere, abizeza ko u Rwanda rwiteguye gutanga rutizigamye umusanzu warwo kugira ngo intego yo kwishyira hamwe kuzuye k’uyu muryango igerweho.

Gen (Rtd) Kabarebe yasabye ko ibibangamiye ubucuruzi bw'imbere muri EAC bikurwaho
Ubu butumwa yabutangiye mu nama yo ku rwego rwo hejuru yahurije abaminisitiri bo muri EAC i Arusha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .