Mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje ko uwavuga ko FDLR ihishirwa n’umuryango mpuzamahanga yaba afite ishingiro, kuko uyu mutwe utamaze imyaka 31 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera imbaraga zawo gusa.
Yagize ati “Amahanga n’imiryango mpuzamahanga bihishira, bibika FDLR. Ntabwo ari ikintu kidafite ishingiro. Kubona FDLR imaze imyaka 31 mu burasirazuba bwa Congo ntabwo ari impanuka, ntabwo ari ukuvuga ngo ni ububasha bwayo gusa, ni uko ihishwa, igahishirwa, ikabikwa.”
Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko impamvu ya mbere amahanga ahishira FDLR muri RDC, ari uko atewe ipfunwe no kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabaye mu Rwanda, ntiyigere ayihagarika.
Ati “Icya mbere ni ipfunwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa, abo bazungu bose bari bahari, ntacyo bakoze. Kuba ntacyo bakoze rero bibatera ipfunwe.”
Yasobanuye ko igikomeye gituma amahanga ahishira FDLR, ari uko atifuza ko muri Afurika haba igihugu nk’u Rwanda kigira umuvuduko udasanzwe mu iterambere, bityo ko uyu mutwe ugizwe n’abamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ufatwa nk’igikangisho cyawuhagarika.
Ati “Ikindi ariko kiremereye cyane ni igihugu cy’u Rwanda kiri ku muvuduko udasanzwe w’iterambere, bidafite ikintu kiwuhagarika, ntabwo ari urugero rwiza muri Afurika. Bagomba kugira igikangisho, ni cyo cyonyine cyawuhagarika kuko bazi neza ko igishobora u Rwanda ari ikintu kimwe; ni amacakubiri, ni ingengabitekerezo ya Jenoside, nta kindi cyashobora u Rwanda.”
Yasobanuye ko gushaka kubungabunga FDLR ari byo bituma iyo ibihugu bikomeye bifatira imyanzuro mu Muryango w’Abibumbye, bihitamo kwamagana u Rwanda, bikamagana umutwe wa M23, ariko byagera kuri FDLR bikaruma bihuha.
Ati “Muzabirebe mu nyandiko zabo, iyo hari inyandiko zituruka mu myanzuro ya Loni, muri ibi bihugu byose bikomeye, baravuga bati ‘Twamaganye u Rwanda, twamaganye M23, twamaganye ivogerwa ry’igihugu cya Congo, ariko na FDLR bareke kuyifasha’, bagashyiramo ka ‘ariko’ kubera isoni gusa.”
FDLR ni umutwe ugizwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), Interahamwe ndetse n’impunzi z’Abanyarwanda zacengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Imaze imyaka myinshi ikorana n’ingabo za RDC n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!