Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni, yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko aherutse mu Buyapani, abo muri iki gihugu bamubaza impamvu muri Uganda bahohotera abaryamana bahuje ibitsina.
Yagize ati “Vuba nari mu Buyapani, abantu bambaza impamvu turi gutoteza abaryamana bahuje ibitsina. Naratunguwe cyane, birambabaza cyane. Abayapani ni abarwanyi nkatwe. Ndabubaha cyane. Nababajije uko turi kubahohotera, bambwira kuri AHA. Benegihugu, mureke dukureho iri tegeko rito. Inshuti zacu hirya no hino ku Isi ziri kutwumva nabi.”
Gen Muhoozi yatangaje ko abaryamana bahuje ibitsina bakeneye ubufasha bw’amasengesho kugira ngo bahinduke, aho kubashyiriraho itegeko ribahana.
Ati “Mu 2026, tuzakuraho itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina. Ni abarwayi ariko kubera Rurema yabaremye…ni iki twakora? Yewe n’ikiboko nticyakora. Tuzabasengera.”
Kuva Perezida Museveni yashyira umukono kuri iri tegeko muri Gicurasi 2023, ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byasabye Uganda kurihagarika, ariko we yarabyanze, agaragaza ko adashobora kwemera ko ibikorwa bitari ibya kimuntu bihabwa intebe mu gihugu cyabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!