00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Muhoozi yasuye Icyicaro Gikuru cya RDF

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 August 2024 saa 04:55
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa 12 Kanama 2024 yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ashimangira imishinga ihuriweho n’impande zombi.

Gen Muhoozi yasuye RDF ku Kimihurura nyuma yo kwitabira ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa 11 Kanama 2024.

Nk’uko byasobanuwe n’ibiro by’ingabo z’u Rwanda, Gen Muhoozi wari kumwe n’abasirikare ba Uganda bamuherekeje muri uru ruzinduko, yakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga n’abandi bofisiye bakuru.

Impande zombi zagiranye ikiganiro kirebana no kongerera imbaraga ubufatanye busanzwe hagati yazo. Byashimangiwe na Gen Muhoozi wavuze ko muri uru ruzinduko, yabonye umwanya wo kuganira n’abo muri RDF ku mishinga irimo amahugurwa ahuriweho ya gisirikare.

Ibi biganiro bishimangira amasezerano yo gukomeza ubufatanye yashyizweho umukono muri Gicurasi 2022, nyuma y’ibiganiro by’iminsi ine byahurije impande zombi i Entebbe muri Kampala.

Ubwo ibi biganiro byari birangiye, Gen. Muhoozi wari ubiyoboye yatangarije ku rubuga X ati “Nyuma y’iminsi ine y’ingirakamaro, twageze ku myanzuro y’uko twakomeza gukorana. Na none kandi ndongera gushimira ba Perezida bacu Yoweri Museveni na Paul Kagame kuba barabyukije ubucuti bwacu.”

Gen. Muhoozi yagize uruhare rukomeye mu kongera kubanisha u Rwanda na Uganda, cyane ubwo yagiriraga inzinduko i Kigali.

Gen. Muhoozi yakiriwe n'Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga
Impande zombi zafashe ifoto y'urwibutso ku cyicaro cya RDF
Gen. Muhoozi n'abasirikare bamuherekeje baganiriye n'abayobozi bo muri RDF ku bufatanye bw'impande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .