Kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, uyu musirikare yanditse kuri uru rubuga nkoranyambaga ati “Ndagarutse!” Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’abamukurikira, bamuha ikaze.
Tariki ya 10 Mutarama 2025, ni bwo Gen Muhoozi yasezeye kuri uru rubuga akurikirwaho n’abarenga miliyoni imwe, asobanura ko ashaka kwibanda ku nshingano afite mu gisirikare cya Uganda.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo ngende, nshingiye ku mabwiriza n’umugisha w’Umwami Yesu Kirisitu, kugira ngo ngende nibande ku ngabo ze, UPDF. Ndabizi ko munkunda, kandi ko muzakomeza kunkurikira nk’umuyaga nyuma y’aha.”
Umunyamakuru Andrew Mwenda yatangaje ko Gen Muhoozi usanzwe ari inshuti ye, yafashe icyemezo cyo kuva kuri uru rubuga nyuma yo kugirwa inama n’itsinda ry’abofisiye mu ngabo za Uganda.
Ati “Itsinda ry’abofisiye muri UPDF basabye Umugaba Mukuru kuva kuri X kugeza igihe amavugurura n’impinduka mu gisirikare bizaba birangiye. Nk’umusirikare w’umunyamwuga, ukunda igihugu na Afurika, umugabo ukunda UPDF na Uganda hejuru ya byose, yemeye iki cyifuzo.”
Mwenda yasobanuye ko mu cyimbo cyo gukoresha X, Gen Muhoozi azajya asohora ikiganiro ngarukakwezi cyerekeye ku mateka n’ibiriho, kizahabwa izina rya Muhoozi-Mwenda.
Ati “Kubera iyo mpamvu, Umugaba Mukuru agiye gutangiza ikiganiro ngarukakwezi nzajya nyobora, cyerekeye ku mateka n’ibiri kuba ku rwego rwihariye. Ni ikiganiro kizaba cyitwa Muhoozi-Mwenda. Icya mbere kizasohoka kuri YouTube tariki ya 28 Mutarama. Televiziyo zasaba uburenganzira bwo kugitambutsa.”
Gen Muhoozi yatangiye gukoresha uru rubuga muri Kanama 2014. Avuga ko rwamubereye rwiza kuko yaruremeyeho inshuti basabana umunsi ku wundi, mu buryo butandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!