Mu butumwa Gen. Muhoozi yanyujije ku rubuga X kuri uyu wa 14 Kanama 2024, yagize ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire Nyakubahwa Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, mugenzi wanjye Gen. Mubarakh Muganga, abandi bofisiye n’abasirikare ba RDF kuba baratwakiriye neza mu Rwanda.”
Gen. Muhoozi ashingiye ku buryo we n’itsinda ry’abofisiye bamuherekeje bakiriwe, yagaragaje ko umubano w’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi ukwiye kuramba. Ati “Umubano w’ubuvadimwe hagati ya Uganda n’u Rwanda urakaramba. Urukundo rugumeho!”
Gen. Muhoozi yageze mu Rwanda tariki ya 10 Kanama. Impamvu nyamukuru y’uruzinduko rwe yari ukwitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame byabereye muri Stade Amahoro ku munsi wakurikiyeho.
Tariki ya 12 Kanama, Gen. Muhoozi n’aba bofisiye basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura. Bakiriwe na mugenzi we, Gen. Muganga n’abandi bofisiye bakuru, baganira ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’impande zombi.
Ubwo Gen. Muhoozi yari kuri iki cyicaro, yavuze ko uru ruzinduko rwabaye umwanya wo kuganira n’abo mu ngabo z’u Rwanda ku mishinga ihuriweho irimo amahugurwa ya gisirikare.
Tariki ya 12 Kanama, aba bofisiye ba Uganda bahuriye na bagenzi babo bo mu Rwanda muri Kigali Convention Centre, basangira ifunguro ry’umugoroba, bataramirwa n’itorero ry’ababyinnyi gakondo.
Ibiro by’ingabo za Uganda byasobanuye ko bamwe muri aba basirikare ku mpande zombi babyinanye n’ababyinnyi gakondo, Gen. Maj James Birungi uri mu baherekeje Gen Muhoozi na we ashimira RDF n’Abanyarwanda bose kuba barabakiranye urugwiro.
Gen. Maj Birungi usanzwe ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa Uganda yavuze ko urugwiro bakiranywe rwarenze urwego rwa gisirikare, ruba urw’Abanyarwanda bose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!