Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko yashimishijwe no kwakira itsinda rya RDF.
Yagize ati “Ejo hashize, natewe ishema no kwakira itsinda ry’ubuyobozi bukuru ry’abavandimwe bacu ba RDF, bayobowe na Brigadier General Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi muri RDF. Umubano n’ubufatanye bwa hafi hagati ya UPDF na RDF bukomeje kwaguka.”
Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe uri gusubira ku murongo nyuma y’igihe wigeze kumara utameze neza, ari nayo mpamvu inzego z’umutekano zirimo kongera imikoranire hagati yazo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!