Gen Muhoozi yasubizaga abamaze igihe kinini bagaragaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2026 nk’uhagarariye ihuriro PLU (Patriotic League of Uganda) n’abifuza ko yasimbura umubyeyi we ku butegetsi.
Yagize ati “Ndagira ngo mbamenyeshe ko ntazagaragara ku rupapuro rw’abahatana mu matora mu 2026. Imana ishobora byose yansabye kwibanda ku gisirikare cye mbere ya byose. Rero, nshyigikiye byuzuye Perezida Yoweri Museveni mu matora ataha.”
Uyu musirikare yagaragaje ko nyuma ya Perezida Museveni, nta musivili uzayobora Uganda. Ati “Ntabwo inzego z’umutekano zizabyemera. Umuyobozi uzakurikiraho azaba ari umusirikare cyangwa umupolisi.”
Gen Muhoozi yasobanuye ko impamvu Uganda ikwiye gukomeza kuyobora n’abashinzwe umutekano ari uko babohoye Uganda, bakayirinda gusenyuka burundu, bakajya no gutabara ibindi bihugu birimo Sudani y’Epfo na Somalia.
Ku batumva ko Uganda igiye kugira ubu buryo bw’imiyoborere, Gen Muhoozi yagaragaje ko bitabareba, kuko ngo ubwo abashinzwe umutekano babohoraga ibice bitandukanye by’igihugu, batigeze babafasha.
Perezida Museveni w’imyaka 80 y’amavuko ayobora Uganda kuva mu 1986 ubwo ingabo za NRA (National Resistance Army) yari abereye umuyobozi zakuragaho ubutegetsi bwa Milton Obote.
Mu matora aheruka muri Mutarama 2021, uyu Mukuru w’Igihugu yagize amajwi 58,38%, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine agira 35,08%. Ntacyo we aratangaza ku kuba yakongera guhatanira uyu mwanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!