Aya makuru yatangajwe na Gen Muhoozi kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, asobanura ko we na mugenzi we bazaganira ku buryo bwo kongerera imbaraga ubufatanye.
Yagize ati “Ndagira ngo mpe ikaze umuvandimwe wanjye wo muri Congo, Gen Christian Tshiwewe, Umugaba Mukuru wa FARDC vuba. Nshimira abasirikare b’intwaro ba FARDC ku bwo kwifatanya natwe mu gutsinda ADF. Tububaha nk’abasirikare. Twiteguye gukomeza ubufatanye.”
Gen Muhoozi na Tshiwewe baherukana muri Gicurasi 2024 ubwo bahuriraga mu gace ka Kasindi, ku mupaka wa RDC na Uganda. Icyo gihe baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi mu bikorwa byiswe ‘Operation Shujaa’ byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF byatangiye mu 2021.
Muri uru ruzinduko, Gen Muhoozi yaherekejwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga n’uwari Komanda w’ingabo ziri mu bikorwa byo kurwanya ADF, Gen Maj Dick Orum.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!