00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi arateganya gusura u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 February 2025 saa 03:19
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, arateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda.

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi ruzaba "mu minsi iri imbere" yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025.

Muri gahunda y’uruzinduko rw’uyu musirikare, harimo kuganira n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi ndetse n’umutekano wo mu karere.

Gen Muhoozi yashimangiye aya makuru, ayasangiza (repost) abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa X, nyuma atangaza ubutumwa bw’uru ruzinduko.

Muri ubu butumwa buri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, uyu musirikare yagize ati “Nzajya nsura igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”

Gen Muhoozi yanditse ubundi butumwa mu Cyongereza, asobanurira abatumva Ikinyarwanda, ati "Namenyeshaga abantu bacu bo mu Rwanda ku vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma yaho, CDF w’u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. Uganda n’u Rwanda ni umwe! Iteka."

CDF w’u Rwanda uvugwa Gen Muhoozi ni Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Uyu musirikare aheruka mu Rwanda muri Kanama 2024. Icyo gihe yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko azasura u Rwanda
Gen Muhoozi yari mu Rwanda muri Gicurasi na Kanama 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .