Iyi nama ishingiye ku mwanzuro w’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC, yigaga ku buryo uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwabona amahoro n’umutekano birambye.
Zimwe mu ngingo z’ingenzi baganiriyeho harimo uko umwanzuro wo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 wakubahirizwa.
Tariki ya 21 Gashyantare, abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC babanje guhurira i Nairobi muri Kenya, bafata imyanzuro bagejeje kuri bagenzi babo bo muri SADC.
Bagenzi babo bo muri SADC na bo bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 21 Gashyantare, bafata imyanzuro bagejeje kuri bagenzi babo bo muri EAC tariki ya 24 Gashyantare.
Abakuru b’ibihugu bo muri iyi miryango, ubwo bahuriraga i Dar es Salaam tariki ya 8 Gashyantare 2025, bateganyije ko abagaba bakuru b’ingabo bazakora raporo y’imyanzuro ihuriweho, bayishyikirize ba Minisitiri b’ingabo.
Nk’uko imyanzuro yo ku wa 8 Gashyantare ibivuga, hateganyijwe inama ihuza ba Minisitiri b’ingabo bo muri iyi miryango, yiga kuri raporo ihuriweho y’abagaba bakuru b’ingabo, ikanayemeza.
Ba Minisitiri b’ingabo nibahura, bakemeza iyi raporo, ni bwo hazamenyekana ikizakurikiraho mu burasirazuba bwa RDC.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!