00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Maj Nzabamwita yatanze kopi y’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Burusiya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 April 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Gen Maj Joseph Nzabamwita ku wa 22 Mata 2025 yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov, kopi y’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Moscow.

Gen Maj Nzabamwita yagenwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya tariki ya 20 Ukuboza 2024. Mbere yari umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

Yasimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kuva mu 2019. Yitezweho kugira uruhare rukomeye mu kongerera imbaraga umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye mu Ukwakira 1963. Ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, igisirikare, uburezi, guteza imbere ubumenyi bw’abakozi ndetse n’umuco.

Hashingiwe kuri uyu mubano, u Burusiya buha abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse. Mu myaka 50 ishize, abanyeshuri bagera kuri 800 bizeyo amasomo atandukanye, by’umwihariko amategeko, ubuvuzi na politiki.

Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda n’u Burusiya byagiranye amasezerano yo gukuraho Visa z’abayobozi ndetse n’iza serivisi, mu rwego rwo koroshya imigenderanire.

Gen Maj Nzabamwita na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungirije w'u Burusiya, Mikhail Bogdanov

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .