Gen Maj Nzabamwita yagenwe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya tariki ya 20 Ukuboza 2024. Mbere yari umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.
Yasimbuye Lt Gen Mushyo Kamanzi wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya kuva mu 2019. Yitezweho kugira uruhare rukomeye mu kongerera imbaraga umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye mu Ukwakira 1963. Ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, igisirikare, uburezi, guteza imbere ubumenyi bw’abakozi ndetse n’umuco.
Hashingiwe kuri uyu mubano, u Burusiya buha abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse. Mu myaka 50 ishize, abanyeshuri bagera kuri 800 bizeyo amasomo atandukanye, by’umwihariko amategeko, ubuvuzi na politiki.
Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda n’u Burusiya byagiranye amasezerano yo gukuraho Visa z’abayobozi ndetse n’iza serivisi, mu rwego rwo koroshya imigenderanire.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!