Aba basirikare babarirwa mu magana bari gutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo giherereye muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Basuwe na Gen Maj Makenga tariki 13 Gashyantare 2025.
Gen Maj Makenga yagaragarije aba basirikare ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kwiba abaturage, kwica, gushimuta no kwibasira amoko, agaragaza ko ARC/M23 yiyemeje kubohora abaturage.
Ati “Ikintu cy’ingenzi ni imyitwarire myiza. Nta gisirikare kitagira imyitwarire myiza. Igisirikare cya ARC kiri gutabara igihugu, kiri gutabara Abanye-Congo. Dushaka kubaha amahugurwa y’igihe gito kugira ngo muhinduke, mutwiyungeho dutabare igihugu cyacu, dutabare Abanye-Congo.”
Gen Maj Makenga yabajije aba basirikare niba biteguye gutabara RDC n’Abanye-Congo, baramusubiza bati “Yego Afande”, abasaba kuzamura ibiganza nk’ikimenyetso cy’uko biteguye koko, bose babigenza batyo.
Yakomeje ati “Muzatozwa, nyuma y’aho mushyirwe mu mitwe y’igisirikare, dukureho ubu butegetsi bubi buriho. Ubutegetsi bwa Tshisekedi ni ngombwa ko tubukuraho kugira ngo abaturage babone amahoro, kugira ngo igihugu cyacu cyubahwe, tugire igisirikare cyiza.”
M23 yakomeje gusaba ubutegetsi bwa Tshisekedi kwemera kuganira na yo kugira ngo bafatanye gushakira uburasirazuba bwa RDC amahoro.
Ubwo Tshisekedi yari mu nama mpuzamahanga y’umutekano i Munich mu Budage ku wa 14 Gashyantare 2025, yasubiyemo ko ubutegetsi bwe butazaganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba.
Abarwanyi ba M23 bagenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru birimo umujyi wa Goma, n’ibyo muri Kivu y’Amajyepfo birimo santere ya Kalehe na Kavumu. Guhera ku gicamunsi cyo ku wa 14 Gashyantare, batangiye kwinjira mu mujyi wa Bukavu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!