Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Ukuboza 2024, mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’ubuvuzi mu ngabo z’u Rwanda, ku Cyicaro Gikuru cy’ingabo z’u Rwanda.
Iyo nama yaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kurebera hamwe urwego rwa serivisi z’ubuvuzi mu gihugu n’ahakenewe gushyirwa imbaraga mu buvuzi bwaba ubw’abakozi ba RDF n’Abanyarwanda muri rusange.
Maj Gen Dr. Rurangwa yasabye abayitabiriye gutanga serivisi nziza mu rwego rwo gufasha RDF kugera ku ntego zayo.
Yagaragaje ko akazi bakora katagarukira mu kuvura abasirikare gusa ahubwo ko bafasha n’abasivili kubona ubuvuzi.
Yagize ati “Inshingano nyamukuru zacu muri izi serivisi ni ugutanga ubuvuzi buboneye ku basirikare, inzego z’umutekano n’imiryango yabo ndetse n’abandi muri rusange. Akazi kacu ntikagarukira mu kuvura abambaye impuzangano ahubwo kagera ku bari mu gihugu cyose.”
Yashishikarije abitabiriye inama kujya bitabira amahugurwa agamije kubungura ubumenyi kandi bakajyana n’ikoranabuhanga rigezweho mu kazi kabo ka buri munsi mu rwego rwo kongera ireme rya serivisi batanga.
Umugaba wungirije ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen John Nkuriye, yagarutse ku nshingano z’uru rwego rushya mu ngabo z’u Rwanda yitsa cyane ku ngingo ya 19 y’itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda No 64/2024 ryo ku wa 20/06/2024.
Iyo ngingo, yerekana ko uru rwego rufite inshingano zo gushyiraho ingamba zishingiye ku kubaka ubushobozi bw’umuntu ku giti cye no gutanga umurongo ngenderwaho w’inyigisho hagamijwe iterambere mu bijyanye n’ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Brig Gen Eugene Ngoga, yagaragaje amateka y’ibitaro n’iterambere ryabyo kuva mu 1968 kugeza uyu munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!