Mu bafashwe harimo umukobwa wa nyakwigendera w’imyaka 28, umugabo we ndetse n’umusaza wari warashakanye n’uyu mukecuru bakaza gutandukana.
Ibi byamenyekanye ku wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama, Niyonziza Félicien, yabwiye IGIHE ko bamenye ko nyakwigendera yishwe agatabwa mu nzu ye yabagamo babibwiwe n’umugore wari umaze icyumweru akodesha iyo nzu.
Ati “Nka saa Mbili ni bwo umugore wabaga mu nzu ya nyakwigendera yari arimo gukora isuku, ageze mu cyumba cy’abashyitsi yumva haratebera, ahita ajya guhuruza abaturanyi basanga ni umuntu uhashyinguye baramuzingazingiye mu inzitiramibu.”
“Twahise dutangira gukurikirana, tumenya ko muri Mata umukobwa we yaje kumusura, amwaka umunani undi arawumwima amubwira ko azamuzungura namara gupfa. Uwo mukobwa we byaramubabaje arataha.”
Niyonziza yakomeje avuga ko uwo mukobwa we yaje kuhagarukana n’umugabo we nyuma y’icyumweru kimwe bigakekwa ko ari bwo bamwishe bakamutaba mu nzu.
Nyuma uwo mukobwa ngo yakomeje gusaba se ko yamwegurira imitungo yose ya nyina ngo kuko yavugaga ko yapfiriye muri Uganda, akaba yarashakaga ko bayigurisha kugira ngo bajye kumushyingura.
Ati “Ejo tukimara kumufata yabanje guhakana ko yamwishe nyuma arabyemera anatubwira ko akimara kumwica yahise ajya Uganda. Ubu rero inzego z’iperereza zikomeje akazi ngo hamenyekane niba yarafatanyije n’umugabo we.”
“Ikindi umugabo w’uwo mukecuru na we yatawe muri yombi kugira ngo harebwe niba nta ruhare yabigizemo.”
Niyonziza yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakajya begera ubuyobozi cyane ko abayobozi bose biteguye kubakira bakabafasha gukemura ibibazo, aho kuvushanya amaraso no gukora ibyaha.
Kuri ubu uyu mukobwa wishe nyina, umugabo we na se umubyara, bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngarama mu gihe iperereza rikomeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!