Gatsibo: Ishuri ryari ryarafunzwe kubera imyigaragambyo ryafunguwe, bamwe barirukanwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije na Minisiteri y’Uburezi bwafunguye ishuri Gakoni Adventist College nyuma y’ibyumweru birenga bitatu rifunzwe kubera imyigaragambyo yakozwe n’abanyeshuri.

Iki kigo cyongeye gufungura abanyeshuri bemererwa kongera gusubukura amasomo guhera kuwa Mbere tariki ya 1 Werurwe 2021 ariko abanyeshuri 17 birukanwa burundu nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021 nyuma yaho umwe mu banyeshuri baturuka mu nkambi ya Nyabiheke yari yirukanwe azizwa imyitwarire ye mibi yakunze kumuranga abandi banyeshuri bakabyanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye IGIHE ko iki kigo cyongeye gufungurwa ariko haba impinduka nyinshi zizatuma abahiga bagira imyitwarire myiza kandi bakiga neza.

Yagize ati “ Mu myanzuro yafashwe, icya mbere ni uko hari ababigizemo uruhare bari barafashwe n’ubutabera abanyeshuri bagera kuri 15 na nyirabayazana, bamaze iminsi babazwa n’ubutabera. Amakuru dufite ni uko hari n’abarekuwe b’abana badashobora gukurikiranwa bafunzwe bagera ku munani, abandi umunani barafunze bazagezwa mu rukiko, abo ngabo bose twabirukanye uko ari 16 na wa wundi watangije imyigaragambyo.”

Meya Gasana yakomeje avuga ko hari n’amavugurura yakozwe mu buyobozi aho uwari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri ba nyiri ikigo bamuhinduye, hanazanwa umuyobozi ushinzwe amasomo.

Ati “ Ikindi cyemezo twafashe ni uko abari abayobozi mu banyeshuri bose guhera ku munyeshuri uyobora abandi mu ishuri ukagera ku bayobora abandi mu kigo twasabye ko bahita bahagarikwa kuko ntacyo bafashije ikigo mu kumenyekanisha ibyabaga kandi ari abayobozi. Twasabye ikigo gutegura amatora abandi bagashyirwaho, twanasabye ikigo kuvugurura amategeko abayarenzeho bakirukanwa.”

Yatanze urugero ku banyeshuri biganaga telefone ko n’igihe hakorwaga imyigaragambyo abenshi arizo bakoresheje kandi zitemewe, kuri ubu ngo uzajya ayifatanwa azajya ahita yirukanwa.

Ati “ Ejo twaganiriye n’abanyeshuri wabonaga batishimiye ko bagenzi babo basezerewe ariko tubabwira ko bidakwiye kuzongera kwigaragambya kuko mu Rwanda uburyo bwo gukemura ibibazo burahari, kirazira kwigaragambya kuko bisiga byangije byinshi. Twagaragarije abanyeshuri umurongo banyuramo bakagaragaza ikibazo cyabo.”

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza kuwa Gatandatu hari hamaze kugaruka abanyeshuri bagera kuri 80% by’abahiga bose mu gihe abandi bakomeza kuza amasomo akazatangira kuwa mbere tariki ya 1 Werurwe 2021.

Gakoni Adventist College ni ikigo giherereye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo cyari gisanzwe kigaho abanyeshuri 372 barimo abagera kuri 288 baturuka mu nkambi za Nyabiheke na Gihembe.

Abanyeshuri bari bigaragambije nyuma y'uko bagenzi babo birukanywe bazira imyitwarire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .