Gatsibo: Basabye kubakirwa inzu nziza mbere yo kwimurwa mu isantere bamazemo imyaka 20

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo batuye mu isantere ya Nyagahanga, basabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ko mbere yo kwimurwa muri iyo santere babanza kubakirwa inzu nziza.

Ibi babitangaje nyuma y’aho Akarere gafashe umwanzuro wo gusenya iyo santere kuko yubatswe mu Gishanga kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyi santere ya Nyagahanga imaze imyaka 60 ituweho. Abaturage bavuze ko hari abamaze imyaka 20 bahatuye bityo ko bifuza ko bahaguma cyangwa bakubakirwa aho bazimukira.

Bamwe mu baturage bavuganye na Flash Fm, bavuze ko babwiwe y’uko bazahabwa ibibanza bakiyubakira ariko ntibabikozwa kuko batarahabwa ingurane.

Umwe Ati “Bavuze y’uko bazasenya amazu yose bakayakuraho noneho icyo bazadukorera ni ukutwereka ibibanza twazaturamo tukajya kubakayo gusa ariko nta ngurane batwemereye”.

Undi ati “Batubwiye ko iyi santere bazayimura ariko ntabwo twabyishimiye kuko ntabwo dushaka kuva ahangaha. Batubwiye ko bazaduha ibibanza kandi tudafite ubushobozi bwo kubaka”.

Basabye Akarere ko kabubakira inzu nziza ngo kuko ni bidakorwa bazakomeza kuhaba.

Hari uwagize ati”Twe twumva twakwigumira aha ngaha kuko ntacyo bitwaye.Cyangwa niba hari ibindi bagiye kuhakorera wenda bubake amazu bayaduhe nkuko ayacu asanzwe ari aha ngaha”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko buzaha ibibanza aba baturage maze bukiyubakira mu rwego rwo kurokora ubuzima bwabo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogène, yavuze ko Akarere kaguze ubutaka bungana na hegitare eshanu bwo gutuzaho aba baturage.

Ati”Nk’ubuyobozi twashatse ubutaka bungana na hegitari eshanu kugira ngo abaturage bave ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, nyuma biyubakire bajye ahantu hatekanye maze bahakore imirimo ibateza imbere”.

Kugeza ubu imirimo ijyanye n’ubwubatsi bw’iyi santere ya Nyagahanga yarahagaze usibye ijyanye n’ibikorwaremezo rusange. Ibikorwaremezo byose bimaze kwimurirwa mu isantere nshya igiye guhangwa.

Umwanzuro wo kwimura aba baturage wafashwe nyuma y’aho mu mwaka ushize wa 2020,Umuryango w’abantu batatu bari batuye muri iyi santere bishwe n’ibiza. Byitezwe ko umwaka wa 2021 uzarangira abaturage bose bamaze kwimurwa.

Iyi santere ya Nyagahanga hari abaturage bavuga ko bayimazemo imyaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .