00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Bafashe umwanzuro wo gusezerana mu mategeko mu rwego rwo kurandura amakimbirane mu ngo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2024 saa 10:27
Yasuwe :

Abagabo basaga 160 bo mu Karere ka Gatsibo basoje amasomo y’amezi arindwi agamije kubigisha kuba ab’intagarugero mu miryango yabo, bafata iya mbere mu kurandura amakimbirane n’abo bashakanye binyuze mu miryango 16 yasezeranye mu mategeko.

Bamwe mu bagabo basezeranye bahamya ko amasomo bahawe yatumye bumva agaciro ko kubana mu mahoro hagati y’abashakanye, cyane ko amakimbirane yatumaga bahora mu ntonganya ziherekejwe n’uko abagore babo bahoraga bahukana.

Amasomo bahawe akubiye mu ngingo zitandukanye ari zo kuba umugabo nyamugabo, inzozi z’umuryango, gukunda umuryango, ikiganiro mu muryango, kuboneza urubyaro ndetse n’uburere buboneye.

Umwe mu basezeranye witwa Elias yagize ati “Nahoraga ndwana n’umugore wanjye, tugahora dutongana na we agahora iwabo. Ibi byabaye imbogamizi ku iterambere ry’umuryango wanjye. Naje kwitabira amasomo numva uruhare rwanjye nk’umugabo mu kubaka umuryango wanjye uboneye ntarwo. Nafashe umwanzuro wo guhinduka kuko byagiraga ingaruka ikomeye ku bana banjye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko iyi ntambwe yagize akamaro gakomeye mu kubaka umuryango.

Ati “Dufite gahunda ishoboye kandi itekanye. Ntabwo byakunda hatabayeho intambwe nziza yo kusezerana kubera ko bitwereka ko abashakanye bahuje umugambi wo kugera kure bari kumwe. Amakimbirane yagiye agaragara ko ari intandaro ku mibereho mibi y’umuryango uhereye ku bana babura amahoro, bagira imirire mibi n’ibindi. Ibi biva ku muryango udashyize hamwe”

Mukamana avuga ko uyu mwaka habaruwe imiryango igera kuri 714 ibana mu makimbirane mu Karere ka Gatsibo ariko 692 ikaba yaravuye mu makimbirane ibikesha ubufatanye n’abafanyabikorwa batandukanye bagiye bagira uruhare mu kwigisha umuryango.

Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Solomon TesfaMariam, yabwiye abagabo ko amasomo bahawe akwiye kubafasha gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza.

Ati “Mukwiye guhora muba umusemburo ndetse n’urugero w’impinduka nziza muri sosiyete ndetse no ku yindi miryango. Mukaba urugero rwiza rw’ababyeyi bubahiriza inshingano zo kwita ku bana ndetse n’abagore.”

Iyi miryango yigishijwe n’umushinga ‘Umugabo Nyamugabo’, ushyirwa mu bikorwa na Plan International Rwanda ku bufatanye na Kaminuza ya Georgetown binyuze muri porogaramu iteza imbere ubwuzuzanye irengera uburenganzira bw’umwana ikaba iterwa inkunga na USAID n’ikigo kigamije kurengera ubuzima cya JSI.

Muri uyu mushinga abagabo basaga 480 ni bo bazasoza amasomo mu cyiciro cy’umwaka wa 2023-24 mu turere twa Gatsibo, Nyaruguru ndetse na Bugesera.

Intambwe igana ku kurandura amakimbirane mu Karere ka Gatsibo yaratewe
Abagabo 160 bahawe amasome yo kugabanya amakimbirane mu miryango
Imiryango yiyemeje kubana neza
Impinduka zatumye imiryango ikomeza kubana neza no kurera abana yishimye
Imiryango 16 yifuje gusezerana imbere y'amategeko
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, abona ko iyi ntambwe yagize akamaro gakomeye
Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Solomon TesfaMariam, yabwiye abagabo ko amasomo bahawe akwiye kubafasha gukomeza kuba umusemburo w’impinduka
Abamenye ibyiza byo kubana bamaze kwigeza kuri byinshi
Kubana neza byatumye umuryango wunguka imashini isya ifu
Umuyobozi wa USAID yitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .