Ibi babigaragaje ku wa Kane, tariki ya 22 Kanama 2024, ubwo hasozwaga umushinga w’Iterambere wa Rugarama washyirwaga mu bikorwa na World Vision ifatanyije n’Akarere ka Gatsibo kuva mu 2009 kugeza mu 2024.
World Vision ivuga ko nyuma yo guteza imbere uyu Murenge igiye kwimukira mu yindi mirenge kugira ngo nayo ifashwe kubaka ibikowaremezo ndetse inafatanye na Leta mu kubakira ubushobozi abaturage.
Ubwo mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga, Muhorakeye Claudine, acururiza mu isoko rito rya Rugarama, akavuga ko yatangiye kuhakorera mu 2017 ahereye ku bihumbi 20 Frw ariko kugeza ubu yibarira inyungu nk’iya miliyoni 3 Frw yakuye mu gucuruza imboga, inyanya, karoti, imineke n’ibitoki.
Ndetse akongeraho ko kuva yatangira kurikoreramo “habayeho impinduka kuri njyewe n’umuryango wanjye. Ibyo nacuruzaga byabyaye inyungu mfasha umuryango wanjye kubaka no kwiteza imbere, ndashimira rero World Vision yamfashije kwikura mu bwigunge itwubakira isoko ryiza.”
Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Rugarama, Bayisabe Jean Claude, yavuze ko batari batangira gukorana na World Vision bari bafite inzu y’ibyariro yabyariragamo nibura abantu 60 mu kwezi ariko aho bubatswe inshya yakoreshwa n’abarenga 124 mu kwezi.
Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Gatsibo Agroprocessing, Munyandekwe François, yavuze ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo kwakira umusaruro w’ibigori wa toni 5000. rwatangiye ari ubuhunikiro bwubatswe na World Vision ifatanyije n’Akarere ka Gatsibo.
Ati “Turashimira World Vison yadufashije kubaka hano bikaba binatuma tubasha gufasha amashuri kubona kawunga byoroshye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye World Vision ku bikorwa byiza kandi bikomeye uyu mushinga wagejeje ku baturage ba Rugarama, abizeza ko bazabisigasira kandi bakanabyubakiraho kuburyo bagera kuri byinshi bikomeye.
Umuyobozi muri World Vision, Mutabaruka Innocent, yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo mugari utuma imiryango itari iya Leta ikora yisanzuye.
Ati “Ndashimira ubuyobozi bwite bwa Leta bwaduhaye ubufasha butandukanye kugira ngo twubakire ubushobozi abaturage bo muri Rugarama. Twafatanyije kwiyubakira imiyoboro y’amazi itandatu, aho dutanga 60% Leta igatanga 40%.”
“Twubatse ibyumba by’amashuri birenga 21. Ibyo byose habaga harimo uruhare rw’abaturage, uruhare rwa Leta n’uruhare rwa World Vision, twafatanyije kandi n’abaturage kubaka amavuriro y’ibanze abafasha mu kwivuza.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye World Vision ku bikorwa byiza yagejeje ku baturage ba Rugarama, abasaba gukomeza kubibungabunga.
World Vision ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye gukora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatangiye ikora ubutabazi n’isanamitima, mu 2000 itangira gahunda y’iterambere rirambye ririmo kubakira ubushobozi umuturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!