Icyo kiraro kiri ku mugezi wa Karuruma kigahuza iyo mirenge yombi ariko kimaze imyaka 10 gisenywe n’ibiza by’amazi menshi.
Abaganiriye na TV1 bagaragaje ko bitumvikana kubona bamaze iyo myaka yose badafite ikiraro gihuza abo mu tugari twa Remera na Cyabusheshe duhana imbibe bagasaba ko bakitabwaho.
Umwe yagize ati “Iki kiraro rero kera twarahanyuraga n’imodoka zarahanyuraga. Uko imyaka yagiye ishira twashakaga ibiti tugashyiraho ariko ya mvura uko ije ikabitwara.”
Undi yagize ati “Amazi yaje kuba menshi n’ibiti biragenda, ubwo haje kuba ikibazo cyo kugira ngo twambuke tujya hakurya ku isoko ry’i Gikoma. Kuri ubu nta muntu upfa ku hambuka rwose.”
Hari kandi abaturage bagaragaza ko mu bihe binyuranye hari abagiye bahatakariza ubuzima barimo abana bato bakoreshaga iyo nzira bajya ku mashuri.
Basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kubafasha bakubakirwa ikiraro bajya bakoresha kuko cyabafasha mu buhahirane no kwirinda ko hari indi mpanuka yazongera gutwara ubuzima bw’abahaturiye.
Undi muturage yagize ati “Hamaze kugwamo abana batatu n’umugabo mukuru. Iyo huzuye n’ubundi nta muntu ushobora kuhatinyuka, urabona ko ari habi cyane.”
Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere myiza mu Murenge wa Gitoki, Habiyambere Celestin, yavuze ko icyo kiraro gikeneye ubushobozi burenze ubw’umurenge, yemeza ko bakoze ubuvugizi ku rwego rw’Akarere.
Ati “Ni ikiraro gisaba ingufu. Nta n’ubwo ari cyo cyonyine ahubwo ni ibiraro bigeze nko kuri bibiri, twarabitanze bijya mu igenamigambi. Nkeka ko Akarere gashobora kuzabikora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, we yemeje ko hari ibiraro bitanu biri gukorwa hirya no hino mu Karere ariko ko n’ibitarakorwa bigiye gushyirwamo imbaraga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!