Gatsibo: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyujurije ibiro bya miliyoni 140 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba batashye ibiro by’uyu muryango byiyubakiwe n’abanyamuryango bifite agaciro ka miliyoni 141 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni nzu ifitemo ibiro bizajya bikorerwamo n’abakozi b’uyu muryango, icyumba kinini kizajya kiberamo inama gifite ubushobozi bwo kwakira nibura abantu 70 ndetse na parikingi izajya yakira imodoka nyinshi.

Umuyobozi wa komisiyo y’Ubukungu muri FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo (rtd), Col Twahirwa Dodo, yavuze ko ari ibyo kwishimira kubona biyujurije inyubako yo gukoreramo bakava mu bukode.

Yavuze ko amafaranga yose yakoreshejwe yatanzwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri aka Karere, abashimira ubwitange n’umurava byabaranze.

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko ari ibyo kwishimira kubona abanyamuryango biyemeza igikorwa nk’iki kandi bakakigeraho. Yavuze ko mu byo bishimira cyane ari uko ibikoresho byubatse iyi nyubako byose byakuwe muri aka Karere birimo amatafari, umucanga, amabuye ndetse n’inzugi.

Umuyobozi w’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo ku gikorwa cyiza batekereje cyo kwiyubakira ibiro, yavuze ko kwiyuzuriza inzu nk’iyi bishimangira inzira yo kwibohora no kwigira.

Yagize ati “Turashimira intore z’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo kuba zarashyize hamwe zikagera ku gikorwa cyiza nk’iki ng’iki. Icya mbere kuri twe ni umurava n’ishema ukaba n’ikimenyetso kitugaragariza y’uko mushobora kugera ku bikorwa byiza. Turasaba abanyamuryango gukomeza gushyira hamwe bakanakora n’ibindi bikorwa biteza imbere igihugu.”

Mufulukye yakebuye abandi banyamuryango bo mu tundi turere bagikodesha, abasaba gukomeza gushyira hamwe bagakora ibikorwa biteza imbere igihugu.

Iyi nyubako yatashywe yatangiye kubakwa tariki ya 15 Ugushyingo 2019, ikaba yuzuye itwaye miliyoni 141 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyoni 71 zatanzwe nk’umusanzu uhoraho w’abanyamuryango ndetse n’andi yagiye aturuka mu banyamuryango batandukanye kugira ngo iyi nyubako irangire.

Iyi nyubako yatwaye miliyoni 141 Frw yatanzwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo
Mufulukye yakebuye n'abandi banyamuryango bo mu tundi turere kwiyubakira ibiro bakareka gukodesha
Meya Gasana Richard yavuze ko yashimishijwe nuko iyo nzu yubatswe n'ibikoresho byavuye muri Gatsibo
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw'intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred ni we wafunguye ku mugaragaro iyi nzu
Iyi nyubako yatashywe yatangiye kubakwa tariki ya 15 Ugushyingo 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .