Gatsibo: Abahawe inkunga y’ibiribwa hirindwa COVID-19 basabwe kudasesagura

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Mata 2020 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu abaturage bo mu karere ka Gatsibo bahawe ibiribwa hashyirwa mu bikorwa amabwiriza yo kuhangana na COVID 19, basabwe kubifata neza ntibabisesagure kugira ngo bimare iminsi.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe ubwo abo mu murenge wa Ngarama bagezwagaho ibiribwa, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo gufasha abatishoboye muri ibi bihe.

Bimwe mu biribwa bahawe harimo umuceri, ibishyimbo, ifu ya kawunga, ibijumba amavuta yo guteka n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, yasabye abahawe ibiribwa kubifata neza ntibabisesagure mu gihe barimo gushaka ikindi bakora.

Yagize ati “Turabasaba kubifata neza ntimubisesagure , ikindi kandi biraza kubafasha gushaka indi mirimo cyane irimo nk’ubuhinzi, kugira ngo mukore mudashonje".

Bamwe mu bahawe ibiribwa bashimiye Guverinoma y’u Rwanda yabagobotse muri ibi bihe bigoye.

Umwe mu bafashijwe, akaba umubyeyi utuye mu kagari ka Ngarama mu mudugudu w’Urukundo, yavuze ko ubusanzwe yajyaga akora akazi k’ubuyede. Nyuma y’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo yari yarabuze aho akora kugira ngo ahahemo ibimutunga we n’abana be.

Yagize ati “Nari maze iminsi nkora akazi k’ubuyede nkakuramo icyo ngaburira abana ariko nyuma y’aho iki cyorezo kiziye twari duhangayitse. Ibi bampaye ndabicunga neza ari nako nshaka ibindi nakora".

Undi mugabo utuye mu kagari ka Ngarama ubana n’ubumuga ariko akaba yari asanzwe atunzwe n’akazi ko kudoda imyenda, yavuze ko imfashanyo ahawe igiye gutuma iminsi yicuma.

Imirenge ibiri muri cumi n’ine igize akarere ka Gatsibo niyo imaze guha ibiribwa abaturage bagezweho no kubura ibiribwa kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kuhangana na COVID 19. Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko buzagera mu mirenge yose bugoboka abaturage.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abaturage badafite ubushobozi bwo kubona ibiribwa muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo, bazafashwa bahabwa ibiribwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibyo biribwa bigomba gutangwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali; iz’umurenge zikazunganira.

Abayobozi basabye abahawe imfashanyo z'ibiribwa kutazisesagura
Leta ndetse n'abaturage batangiye gutanga ibiribwa bitandukanye byo kugoboka abaturage muri ibihe bya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .