Ni imwe mu ngingo zagarutsweho ubwo abakozi b’Ibitaro bya Kibagabaga bibukaga ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku nshuro ya mbere iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’ibi bitaro, ahanashyizwe Urwibutso rw’amazina icyenda amaze kumenyekana y’abakoreraga ibigo nderabuzima binyuranye birebererwa n’ibi bitaro.
Ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibigo nderabuzima bitanu muri Gasabo birimo icya Kabuye ari naho hiciwe abantu benshi, icya Gikomero n’icya Kinyinya.
Hari kandi icya Rubungo ahitwaga i Ndera n’icyahoze ari Jandarumori cyahindutse icya Kacyiru. Aha kandi ni naho hiciwe umuforomo wari ku kiriri amaze igihe gito abyaye.
Mu ijambo rya Dr Lt Col Munyemana, yashimangiye ko abaganga badakwiye kumera nk’abijanditse muri Jenoside ahubwo bagakora inshingano zabo ku babagana bose badashingiye ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.
Yagize ati “Ubu ni ukugira ngo abaganga twumve ko hari abaganga bishe abantu kandi barazaga baje kuramira ubuzima bwabo. Abaganga bamenye inshingano bafite kugira ngo natwe aho igihugu kigeze, [tumenye ko] umuntu ubagezeho bagomba kumuha serivisi ikenewe, Jenoside itazongera ukundi.”
Muri ibi bigo nderabuzima bitatu hari abaganga babikoreraga bishe abo bakoranaga n’abarwayi bari bahari. Urugero ni uwari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kayanga, kuri ubu akaba afungiye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Si uwo gusa kuko kugeza ubu hakiri gushakishwa amakuru y’abandi.
Mukashema Epiphanie warokokeye ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye yatanze ubuhamya bwe ku iyicarubozo yakorewe ubwo yatemwaga n’uwari umushumba w’iwabo, aho yakubiswe umuhoro na ferabeto ndetse agapfurwa imisatsi.
Abamukoreye ibyo ntibanyuzwe ahubwo bahisemo kongeraho kumutaba ari muzima ariko agira Imana ntiyapfa, arasindagira agera ku kigo cy’amashuri cya Kabuye ari naho yahuriye n’Inkotanyi, ziramutwara, ahabwa ubuvuzi bw’ibanze nyuma arakira n’ubwo ibyo yakorewe byamusugiye ubumuga bw’ingingo.
Si muri Gasabo gusa kuko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko abaganga 157 bamaze kumenyekana ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba barimo 68 bari bararangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’abandi 89 bari abaforomo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!