00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Nkulikiyimfura yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 July 2022 saa 11:52
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yashyikirije Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa.

Ambasaderi Nkulikiyimfura yahawe izi nshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ntangiriro za Mata uyu mwaka, aho mbere yaho yari asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Qatar. Icyo gihe yagiye yasimbuye François Xavier Ngarambe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ambasaderi Nkulikiyimfura yavuze ko ashimishijwe no gushyikiriza Perezida Macron impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa.

Ati “Ntewe ishema no gushyikiriza Perezida Emmanuel Macron impapuro zinyemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika y’u Bufaransa.”

Amb. Nkulikiyimfura kandi yari aherutse gushyikiriza Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uyu muryango.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yashyikirije Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .