00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filipe Nyusi wayoboye Mozambique yasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 November 2024 saa 09:59
Yasuwe :

Filipe Nyusi usoje manda ze nka Perezida wa Mozambique, yasabye abari kwigaragambya mu mujyi wa Maputo bamagana ibyavuye mu matora, ko bakwiye kubihagarika.

Yagaragaje ko imyigaragambyo nta gisubizo izatanga uretse kwangiza no kurimbura igihugu n’ibikorwa remezo byacyo binyuranye.

Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu yaburiye abigaragambya ko ingabo zishobora koherezwa guhagarika iyo myigaragambyo ikomeje muri icyo gihugu.

Imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko abaturage batari bake bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo, abandi bayikomerekeramo bikabije.

Ku wa 24 Ukwakira 2024 ni bwo Komisiyo y’Amatora ya Mozambique yatangaje bidasubirwaho ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba tariki ya 9 Ukwakira 2024.

Venãnçio Mondlane wo mu ishyaka PODEMOS wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yahise atangaza ko amajwi yatangajwe by’agateganyo atayishimiye, asaba abaturage kwiroha mu mihanda.

Mondlane yahise ahungira muri Afurika y’Epfo nubwo abaturage bakomeje kwigaragambya.

Mozambique yabonye ubwigenge mu 1975, kuva icyo gihe yayobowe n’ishyaka Frelimo. Ni igihugu cya munani mu bikennye cyane ku Isi nubwo gifite umutungo kamere nka gaz, charbon n’ibindi.

Mu bakora imyigaragambyo higanjemo abakiri urubyiruko
Perezida Filipe Nyusi yasabye ko abigaragambya babihagarika kuko byangiza igihugu
Abigaragambya bakomeje kwangiza ibintu byinshi mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .