Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Le Figaro mu cyumweru gishize, Tshisekedi yagize ati “FDLR ni umutwe udafite ingufu, ugizwe n’abantu b’impirimbanyi batageze kuri 750, kandi bake ni bo bakoze Jenoside. FDLR ntacyo iri cyo ugereranyije na M23.”
Nubwo mu ruhame Tshisekedi akerensa imbaraga za FDLR, Maj Ndayambaje Gilbert uri mu barwanyi ba FDLR bafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, baherutse gushyirizwa u Rwanda, yagaragaje ko Perezida wa RDC aba ayobya uburari.
Mu kiganiro na New Times, Maj Ndayambaje yasobanuye ko FDLR yatangiye gukorana n’ubutegetsi bwa RDC kuva yabaho, bigeze ku bwa Laurent Désiré Kabila yegurirwa ibyari kuyifasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Maj Ndayambaje yavuze ko ubwo ALiR2 (yahindutse FDLR) yateraga u Rwanda, ibikoresho yari ifite ari Laurent Kabila wabiyihaye, asobanura ko hari uruganda rwakoraga intwaro yari yarayeguriye.
Ati “Désiré Kabila we yakoranaga na FDLR nyirizina. Kuko cyane cyane no kugira ngo yohereze AliR2, ive iriya hirya, n’ibikoresho yazanye ni we wabibahaye. Hari uruganda rwakoraga imbunda, yarushyizeho avuga ngo ni inkoni ahaye FDLR, izayiherekeze mu gihugu cyayo. Imbunda nyinshi bari bafite n’amasasu bazanye byaturutse kwa Kabila Désiré.”
Laurent Kabila yishwe mu 2001, asimburwa n’umuhungu we, Joseph Kabila. Maj Ndayambaje yasobanuye ko Joseph we yagerageje kurwanya FDLR ariko Tshisekedi wagiye ku butegetsi mu 2019 asubiza uyu mutwe w’iterabwoba ubuzima.
Ati “Ubwo rero haba hagiyeho uyu Tshilombo Tshisekedi, we arahindura, yigarurira FDLR kuko n’amasasu menshi, n’abasirikare benshi ba FARDC, cyane cyane nko ku birindiro byegeranye, usanga basa nk’aho ari bamwe. Bafatanya muri byose haba mu bikorwa bya gisirikare.”
Maj Ndayambaje yasobanuye ko FDLR ifite uruhare rukomeye mu ntambara ingabo za RDC zihanganyemo na M23 kuko ari yo ikomeza kurwanya, iyo abasirikare b’iki gihugu batinye.
Ati “Nk’urugero mu ntambara ya M23 na Congo, FDLR ifitemo uruhare rukomeye cyane cyane ko abasirikare ba Congo bacika intege vuba iyo bumvise nk’intambara ihiye, ibaye ndende, baterera ‘amabunda’ hasi, bakikuramo imyenda, bakigendera, icyo gihe FDLR igafata intwaro.”
Yavuze ko mu gihe Joseph Kabila yari ku butegetsi, ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zafatanyaga n’iza RDC kurwanya FDLR, ariko ko ku butegetsi bwa Tshisekedi byahindutse.
Maj Ndayambaje yasobanuye ko abasirikare ba MONUSCO baganira n’abayobozi ba FDLR, bakabaha ibiribwa birimo ifu n’inyama ziseye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!