M23 igenzura ibice byinshi muri teritwari zo muri iyi ntara zirimo Rutshuru, Masisi, Nyiragingo na Lubero guhera muri Kamena 2022.
Mu ntangiriro za 2024, M23 yagerageje gufata umujyi wa Sake uri mu Burengerazuba bwa Goma ariko iza guhagarika imirwano urugamba irwimurira mu bindi bice.
Hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola tariki ya 31 Nyakanga isaba ko imirwano ihagarara hagati ya M23 na FARDC guhera tariki ya 4 Kanama 2024, impande zombi zatanze agahenge.
Gusa mu gihe cy’aka gahenge, imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya RDC ihuriye mu ihuriro Wazalendo yakunze kumvikana irwana na M23 muri izi teritwari.
Mu gihe havugwa ubushotoranyi hagati ya Wazalendo na M23, FARDC kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 yatangaje ko yashoboye kwigarurira ibice byinshi byafashwe na M23 muri Rutshuru, gusa ntiyagaragaje ibyo yafashe n’igihe yabifatiye.
Itangazo ryayo rigira riti “FARDC yashoboye kwigarurira, inabohora uduce twinshi n’imijyi y’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru no mu bice biyegereye, twahoze tugenzurwa na M23. Iyi ntsinzi ikomeye ni igihamya cyo gushikama ku ntego twihaye yo kugarura amahoro, umutekano n’ubusugire mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
FARDC yatangaje ko izakomeza kurwana kugira ngo yisubije ibice byose byafashwe na M23. Iti “Ntabwo tuzatuza kugeza ubwo tuzaba twabohoye buri santimetero yafashwe n’inyeshyamba, twanagaruye umutekano wose w’abaturage.”
Itangazo rya FARDC rica amarenga ko ishobora kuba igiye kubura imirwano yayo na M23, nyuma y’aho Leta ya RDC yanze ubusabe bwa Angola bwo kuganira n’uyu mutwe witwaje intwaro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!