00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FARDC yashinjwe kugaba ibitero by’indege mu basivile

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 December 2024 saa 01:21
Yasuwe :

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri kwifashisha indege z’intambara mu kugaba ibitero ku basivili batuye muri teritwari ya Lubero, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ihuriro ry’ingabo za RDC riri kwifashisha abasirikare barwanira ku butaka no mu kirere kuva ku gicamunsi cya tariki ya 21 Ukuboza 2024, rigamije kwisubiza ibice M23 yaryambuye.

Leta ya RDC yemeza ko ingabo zayo zamaze kwisubiza agace ka Mambasa na Ndoluma, kandi ngo zifite intego yo gufata na Alimbongo yahoze ari ari urukuta rukomeye rw’ubwirinzi bwazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024, imirwano yubuye muri Lubero. Ingabo RDC na bwo zongeye gukoresha indege z’intambara, zigaba ibitero ku birindiro bya M23.

Muri iki gitondo, Lt Col Ngoma yatangaje ko ibitero by’indege z’ingabo za Leta muri Lubero bigambiriye abasivili kandi ngo abarwanyi ba M23 ntibashobora gutsindwa.

Yagize ati “Leta ya RDC yazanye za kajugujugu, indege zigaba ibitero n’intwaro ziremereye muri Lubero, zikomeza kurasa buhumyi zigambiriye abasivile. Nyuma y’imirwano ikomeye, umwanzi yakwiye imishwaro.”

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ibi bitero mu gihe ubuyobozi bw’iki gihugu bwarahiriye kutajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.

Ingabo za RDC ziri kwifashisha indege z'intambara mu rugamba ruri kubera muri Lubero
Lt Col Willy Ngoma yatangaje ko ingabo za RDC ziri kurasa mu basivile

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .