Umuyobozi wa sosiyete sivile ikorera muri Nyiragongo, Thierry Gasisiro, yagize ati “Tubabajwe bikomeye n’uko mu mirwano yabaye ejo hari abapfuye n’abakomeretse. Hapfuye barindwi, bane bakomeretswa n’amasasu, hanangirika byinshi.”
Umuyobozi wa Nyiragongo, Komiseri Malosa Mboma, yemeje ko koko habaye kurasana hagati y’impande zombi, gusa ni igikorwa kidakanganye.
Uyu mupolisi yagize ati “Namenye ko hakomeretse barindwi barimo bane twasize mu bitaro ejo. Kugeza ubu tuvugana, baracyavurirwa mu bitaro.”
Abasirikare ba RDC n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo basanzwe bifatanya mu rugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku munsi barasaniyeho, ku ruhande rwa gurupoma ya Kibumba na bwo muri Nyiragongo haberaga imirwano y’ingabo za RDC n’abarwanyi ba M23.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!