Hashize iminsi ibarirwa mu 10 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yanze gahunda yo gusenya FDLR yateguwe n’inzobere mu butasi n’igsirikare zirimo izo mu gihugu cyabo, u Rwanda na Angola.
Minisitiri Kayikwamba yanze iyi “gahunda ihuriweho” ubwo we n’intumwa za RDC yari ayobowe bahuriraga n’iz’u Rwanda na Angola i Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024.
Nyuma y’aho bigaragaye ko ibiganiro bya Luanda nta musaruro ufatika byatanze, mu rukerera rwa tariki ya 24 Nzeri 2024, humvikanye amakuru y’igitero cya FARDC cyari kigambiriye gufata mpiri Komanda wa FDLR, Pacifique Ntawunguka alias ‘Gen Omega’.
Bamwe mu bashinzwe umutekano muri RDC batangarije ibiro ntaramakuru AFP ko igi gitero cyagabwe mu giturage cya Shovu na Mubambiro hafi y’umujyi wa Sake uherereye muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Tariki ya 24 Nzeri, Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yashyize hanze ifoto igaragaza abasirikare bicaje hasi abagabo 18 barimo abambaye impuzankano y’igisirikare n’iya gisivili.
Lt Col Ndjike yageretse kuri iyi foto ubutumwa bugira buti “Nk’uko biri mu nshingano yazo, ingabo za RDC zikomeje guhiga imitwe yitwaje intwaro y’inyamahanga yose nta kuvangura” gusa ntiyasobanuye niba ari abarwanyi ba FDLR cyangwa undi mutwe.
Mu gihe abantu bibaza niba ku nshuro ya mbere kuva mu 2021 FARDC yatangiye kugaba ibitero kuri FDLR, kuri uyu wa 26 Nzeri yagabye ikindi mu gace ka Lushagala, Sam-Sam na Lushayo biri mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma.
Iki gitero kuri iyi nshuro cyagabwe kuri APCLS iyoborwa n’Umunye-Congo ‘Gen’ Janvier Karairi Buingo. Abaturage benshi bahunze, abandi bumvikana mu mashusho batunguwe n’ibiri kubera muri Lushagala.
‘Col’ Innocent Kanyabungo Innocent wo muri APCLS yatangaje ko atazi icyatumye FARDC ibagabaho igitero. Ati “Ntabwo nzi impamvu FARDC yafashe icyemezo cyo kudutera. Nategetse abarwanyi banjye kuhava by’agateganyo mu gihe dutegereje ko hakorwa iperereza. Ubu FARDC iri mu birindiro byacu yerekanye ko ari yo yaduteye.”
Ibi biro ntaramakuru by’Abafaransa, bishingiye ku makuru byahawe n’abashinzwe umutekano, byatangaje ko APCLS atari yo yari igambiriwe, ahubwo ngo FARDC yatekerezaga ko iri gutera ibirindiro bya FDLR nk’uko yabigenje ku wa Mbere.
Ku gisirikare kidafite ubutasi bukomeye nka FARDC biragoye gutandukanya FDLR n’imitwe ya Wazalendo kuko yose irakorana, cyane mu gihe iri gutegura kugaba ibitero ku mutwe wa M23 ugenzura igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC na yo isanzwe yifatanya na FDLR n’imitwe ya Wazalendo, hashingiwe ku masezerano yasinyiwe i Pinga muri Gicurasi 2022. Kugeza ubu biracyagoye kumenya icyo ibi bitero bigamije, no kumenya niba bizakomeza biragoye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!