Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ubwo yasubizaga umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News wibazaga niba koko ingabo z’u Rwanda ziri i Maputo, yavuze ko zitigeze ziva mu ntara ya Cabo Delgado.
Yagize ati “Nta basirikare b’u Rwanda bari i Maputo. Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri gusa mu ntara ya Cabo Delgado, mu butumwa buhuriweho n’ingabo za Mozambique bwo kurwanya abarwanyi b’intagondwa biyitirira imyemerere ya Islam bamaze igihe batera ubwoba abatuye muri iyi ntara.”
Ibiro bya EU bishinzwe ububanyi n’amahanga kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024 byatangaje ko uyu muryango ufite misiyo ikorana n’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado, bibishingiraho bisobanura ko nta kimenyetso kigaragaza ko zoherejwe i Maputo.
Byagize biti “Mu rwego rwihariye rw’amahoro n’umutekano, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, EU yoherejeyo misiyo yayo itanga ubufasha mu bya gisirikare kandi ifasha ingabo z’u Rwanda zoherejwe, zinakorera muri Cabo Delgado. Nta kimenyetso kigaragaza ibivugwa ko abasirikare b’u Rwanda bari i Maputo.”
EU yasobanuye ko ubufasha iha ingabo z’u Rwanda burimo ibikoresho by’ubwirinzi n’ikiguzi cyo gutwara abasirikare bajya kurwanya intagondwa mu bice bitandukanye bya Cabo Delgado. Yongereyeho ko ibi byose ibikora yubahiriza itegeko mpuzamahanga.
Uyu muryango watangaje ko wamaganye ibinyoma bishinjwa ingabo usanzwe ushyigikiye, uti “EU yamaganye ikomeje ibirego bikomeye kandi bidafite ishingiro by’uko iri guha ingabo z’u Rwanda amafaranga muri Mozambique kugira ngo zikandamize abigaragambya i Maputo.”
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021.
Umuvugizi wazo, Brig Gen Ronald Rwivanga kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024 yatangarije IGIHE ko zikorera mu turere tune gusa: Palma, Mocimboa da Praia, Macomia na Ancuabe.
Yagize ati “Twe turi muri Cabo Delgado. Uduce dukoreramo twese turazwi. Ni Palma, Mocimboa da Praia, Macomia na Ancuabe. Utwo ni two duce baduhaye. [...] Ibiri kubera i Maputo ntaho duhuriye na byo. Nta musirikare wacu urakandagira muri ibyo bice. Ni ibihuha biri aho gusa.”
Chapo wo mu ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi yatsinze amatora ku majwi 70,6%, akurikirwa na Venancio Mandlane wa Podemos, wagize amajwi 20,32%, Ossufo Momade wa Renamo agira 5,81%. Abaturage benshi bari kwigaragambya ni abashyigikiye Mandlane wemeza ko yibwe amajwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!