00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU n’u Budage batanze ibikoresho by’arenga miliyoni 470 Frw bigamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 September 2024 saa 04:35
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Budage, babinyujije mu Kigo cy’u Budage cy’Iterambere, GIZ batanze ibikoresho bizafasha mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwimakaza ikoranabuhanga muri urwo rwego bifite agaciro k’arenga miliyoni 470 Frw.

Ibikoresho byatanzwe biri mu byiciro bibiri aho bimwe byashyikirijwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) mu gihe ibindi byashyikirijwe Rwanda Polytechnic, Koleje ya Kigali mu ishami ryigisha ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro riherereye i Rutongo mu Karere ka Rulindo.

Ku bikoresho byashyikirijwe RMB nabyo biri mu ngeri ebyeri zitandukanye kuko harimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bigizwe na mudasobwa 155 tablets na smartphone zo kwifashisha mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Hagamijwe kandi kugenzura ibijyanye n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gufata amakuru agendanye nabwo ndetse no kuyabyaza umusaruro.

Harimo kandi ibikoresho byifashishwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kubungabunga umutekano w’abakora muri urwo rwego nk’ibishobora gupima ingaruka ubucukuzi bugira ku bakozi, abaturiye ibirombe n’ibidukikije.

Bigizwe kandi n’ibikoresho bipima imyuka itandukanye ishobora kuba yaboneka aho bacukura, gupima amazi harebwa niba hari ibinyabutabire cyangwa ibindi byangiza birimo, imyuka ihumanya, gupima imitingito n’ingaruka zayo n’ibindi.

Ku ruhande rwa Rutongo Mining School, hatanzwe ibikoresho bizifashishwa mu kunoza imyigire, ubushakashatsi n’andi masomo arebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro ka miliyoni 220 Frw, ibikoreshwa mu bugenzuzi bifite agaciro ka miliyoni 80 Frw naho ibyatanzwe i Rutongo bikagira agaciro ka miliyoni 120 Frw n’ibindi.

Ibyo bikoresho byatanzwe hashingiwe ku mushinga w’ubufatanye bw’u Burayi n’u Rwanda mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kandi bukozwe mu buryo burambye.

Ni umushinga biteganyijwe ko uzatwara 4.150.000 y’amayero, ukaba waratangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2022 ukazarangira mu 2025 uterwa inkunga na EU ndetse na Guverinoma y’u Budage.

Muri ayo mafaranga 3.400.000€ yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu gihe 750.000€ yatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Iterambere y’u Budage, BMZ.

Umuyobozi wa GIZ mu Rwanda no mu Burundi, Maik Schwarz, yashimangiye ko ibikoresho byatanzwe bishimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Budage mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no guharanira ko bukorwa mu buryo burambye kandi buteye imbere.

Ati “Ibi birashimangira ubufatanye bwacu, mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. U Budage bwabaye umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu mishinga y’iterambere kandi turishimira ibigenda bigerwaho muri ibi bihe.”

Yashimangiye ko u Budage bwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu ruhererekane rw’amabuye y’agaciro binyuze mu guharanira ko bukorwa mu buryo bwiza, hubahirizwa amategeko, uburenganzira bwa muntu no kurengera ibidukikije kandi bazakomeza kwimakaza imikoranire.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr Sylvie Mucyo, yashimye ubufatanye bw’u Budage mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ashimangira ko nka Kaminuza bifuza gutanga ubumenyi buzahindura uru rwego.

Yakomeje ati “Intego yacu ni uguhindura uburyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwamo, kongera umusaruro ku Banyarwanda, inyungu ikurwamo ndetse n’abaturage bakarushaho kungukira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yashimangiye ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari inkingi mwikorezi muri gahunda yo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda kandi ko bazakomeza gukorana narwo mu guteza imbere urwo rwego.

Ati “Ibi bikoresho tureba ntimubireba nkabyo gusa, ahubwo birerekana ubushake bwo gutanga umusanzu mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Ibi bikoresho harimo ibyatanzwe bigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kandi bizafasha mu kunoza imikorero no gukusanya amakuru arebana n’ubukuzi.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yashimangiye ko ubufatanye bwa EU n’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nta makemwa, ashimangira ko bukwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga.

Yemeje ko kandi ko ibikoresho bahawe bizafasha mu kunoza imirimo ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukusanya amakuru arebana nabwo, kugabanya ingaruka ziterwa n’abo ndetse no kongera umusaruro ubuturukaho.

Yagaragaje ko hari andi mahirwe y’ishoramari ku bihugu byo mu Burayi bishobora kubyaza umusaruro arimo gushinga inganda zikora ibirebana n’ubukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikoresho biyifashishwamo cyangwa kuyatunga mu Rwanda.

Ubwo hasinywaga ko ibyo bikoresho bimaze gutangwa
Bimwe mu bikoresho byatanzwe
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yashimangiye ko ubucukuzi bw’amabuye ari inkingi ikomeye mu iterambere ry'igihugu
Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yashimye ibikoresho byatanzwe yemeza ko bizatanga umusanzu ukomeye
EU n'u Budage bashyikirije u Rwanda ibikoresho by'arenga miliyoni 400 Frw
Hafashwe ifoto y'urwibutso
EU, u Budage n'u Rwanda byemeranyijwe gukomeza guteza imbere ubucukuzi
RP koleje ya Kigali, ishami ryayo ryigisha ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ryahawe ibikoresho bizafasha abanyeshuri kongera ubumenyi

Amafoto: Rusa Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .