Ethiopia yanze ubuhuza bwa AU mu kibazo cya Tigray

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu yanze ko Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) winjira mu kibazo cya Tigray ngo ihuze impande zombi, aubwo ivuga ko ingabo zabo zamaze kwigarurira indi mijyi mu ntara ya Tigray.

Aya makimbirane hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’izi ntara ya Tigray yatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi, ariko byaje gufata indi ntera ubwo Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yategekaga ko hakorwa ibitero bya gisirikare ku ngabo z’ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray rya TPLF nyuma yo kuzishinja gutera Ikigo cy’Ingabo za Leta ya Ethiopia no kwigomeka.

Kuva icyo gihe habayeho imirwano n’ibitero by’indege muri ako karere. Imirwano imaze gutuma ibihumbi by’abaturage b’abasivile bahunga, abandi bagapfa.

Kuba iyi myigaragambyo iri gufata indi ntera byatumye abantu batandukanye bashaka kunga impande zombi.

Kuri uyu wa Gatanu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wifuje gutangiza ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi.

AU yashyizeho intumwa zayo zirimo uwahoze ari Perezida wa Mozambique Joaquim Chissano, Ellen Johnson Sirleaf wahoze ayoboye Liberia na Kgalema Motlanthe wo muri Afurika Yepfo .

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed , wanahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel mu mwaka ushize, yavuze ko barajwe ishinga no gufata abayobozi ba TPLF , mbere yo kugira ibindi bakora.

Guverinoma yahise inatangaza ko amakuru ari gukwirakwizwa y’uko bagiye kuganira n’ubutegetsi bwa Tigray ari ibinyoma.

Kuva iyi marwano yatangira kuya 4 Ugushyingo amagana y’abaturage amaze kuyigwamo mu gihe abasaga ibihumbi 30 bavuye mu byabo abandi bagahunga.

Inyeshyamba zo mu gace ka Amhara ubwo zajyaga gutanga umusanzu muri Tigray mu cyumweru gishize (Photo:Reuters)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .