00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Erdogan yunze Ethiopia na Somalia

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 December 2024 saa 05:32
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, bemeranyije gucoca amakimbirane yari amaze hafi umwaka.

Umwuka mubi hagati ya Ethiopia na Somalia watutumbye muri Mutarama 2024 ubwo Ethiopia yagiranaga na Leta ya Somaliland amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu mazi.

Hashingiwe kuri aya masezerano, Somaliland imaze imyaka myinshi isaba ubwigenge, yemeye gutiza Ethiopia icyambu cya Berbera kiri ku nyanja y’Abahinde, kugira ngo ijye igikoresha mu bwikorezi.

Leta ya Somalia yamaganye aya masezerano, igaragaza ko Ethiopia ishaka kuyifashisha kugira ngo iyambure ubutaka bwo ku cyambu. Yateguje ko itazabyemera, kandi ko izarwanira ubusugire bwayo.

Mu gihe umwuka wari ukomeje kuba mubi, Somalia yagiranye na Misiri amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, yasaga n’aho ari imyiteguro yo kurwana na Ethiopia.

Ubu bufatanye bwarakaje Ethiopia, na yo itangira kwikoma Somalia, cyane ko Misiri isanzwe idacana uwaka na Ethiopia biturutse ku rugomero rwa Grand Renaissance rwubatswe ku ruzi rwa Nil mu gihe ibi bihugu bitabyemeranyagaho.

Turukiya isanzwe ifitanye na Ethiopia amasezerano yo guteza imbere ubukungu, ikagirana na Somalia ayo guteza imbere igisirikare. Yabonye ko mu gihe ibi bihugu byarwana, ishobora kubihomberamo, ni ko gufata icyemezo cyo kubihuriza mu biganiro.

Ibi biganiro byayobowe na Perezida Recep Tayyip Erdogan, byageze ku musaruro mwiza kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, ubwo Abiy na Sheikh Muhamud bahuriraga i Ankara.

Perezida Erdogan yatangaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye hagati ya Ethiopia na Somalia, ashimira aba bayobozi kuba bemeye kwiyunga.

Yagize ati “Nshimiye abavandimwe banjye bombi ku bwo kugera kuri ubu bwumvikane bw’amateka, kandi ndabashimira ku bw’ibyiyumviro bafite byo kubaka.”

Mbere y’uko ibi biganiro bitangira, Somalia yasabye Ethiopia gusesa amasezerano yagiranye na Somaliland. Ikitaremenyekana ni niba Ethiopia yabyemeye.

Itangazo ry’aya masezerano rivuga ko muri Gashyantare 2025, abahagarariye Ethiopia na Somalia bazahura, bagirane ibiganiro tekiniki.

Perezida Erdogan yahuje Abiy Ahmed na Hassan Sheikh Muhamud, bemeranya gukemura amakimbirane
Hari hashize hafi umwaka Ethiopia na Somalia bidacana uwaka
Bemeranyije ko mu mwaka utaha abahagarariye ibi bihugu bazahurira mu nama tekiniki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .