Emir wa Qatar yihanganishije u Rwanda nyuma yo kugaragaramo Coronavirus

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Werurwe 2020 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku bwo kwihanganisha u Rwanda nyuma y’uko habonetse umurwayi wa mbere wa coronavirus.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaye mu Rwanda. Ni Umuhinde winjiye mu Rwanda tariki 8 Werurwe 2020, agaragaraho icyo cyorezo tariki 13 Werurwe.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar kuri telefone, akamumenyesha ko yifatanyije n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Kuri iki gicamunsi, navuganye kuri telefone n’umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti, Tamim Bin Hamad. Wakoze cyane ku bw’ubutumwa bwo kudushyigikira no kwifatanya n’igihugu cyanjye n’abaturage bacu kubera COVID-19. Dufatanyije, tuzatsinda uru rugamba rwo guhashya COVID-19.”

Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda yamaze gufata ingamba zitandukanye zigamije gukumira no guhashya coronavirus. Harimo gufunga amashuri, insengero no guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi nk’imikino, ibitaramo, ubukwe n’ibindi.

Abitabira imihango yo gushyingura nabo barasabwa kujyayo ari bake. Ibikorwa by’ubucuruzi na za resitora bizakomeza gukorwa ariko hashishikarizwa ko hashyirwa intera ya metero byibuze imwe hagati y’abantu.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu wese wagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo ibicurane, kugira umuriro, gukorora no kugorwa no guhumeka, yaguma mu rugo ahubwo agahamagara ku 114, kugira ngo ahabwe ubufasha bwose akeneye bidasabye ko akora ingendo.

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani (ibumoso) yihanganishije u Rwanda nyuma yo kubonekamo coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .