Ubwo Minisitiri Utumatwishima yari yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Kiliziya Gatolika ryabereye muri Diyosezi ya Ruhengeri kuri uyu wa 25 Kanama 2024, yagaragaje ko bidakwiye ko aba banyamadini babwiriza abayoboke babo inyigisho zisubiza inyuma iterambere ryabo cyangwa rigasenya imiryango yabo.
Yagize ati “Ugiye kutwigisha iby’Imana, ibizatujyana mu ijuru, agomba kutwigisha ibyiza. Umuntu uzaza kukwigisha ko korora inka, kunywa amata bitemewe, ko nunywa amata uzajya mu muriro, akaguhanurira ko mu byumweru bibiri biri imbere uzapfa, atarakuremye, abo bantu dufatanye kubamagana. Abanyarwanda bagomba kwigishwa ibyiza.”
Minisitiri Utumatwishima yakomeje ati “Hari abantu babuza abantu guhinga, hari abantu babwira abandi ngo ‘Niba iwanyu mufite ubukene, umwana niyitandukanye n’ababyeyi, yitandukanye na karande’, umwana akagenda akagira abandi babyeyi b’urwo rusengero, ababyeyi be ntazongere no kubavugisha. Ntabwo iryo dini, ntabwo urwo rusengero tugomba kurwemera. Yaba twe muri Leta tuzaruhagarika ariko namwe mudufashe kubyamagana.”
Kugeza mu ntangiriro za Kanama 2024, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rwari rumaze gufunga insengero 7709 mu 13.000 rwari rumaze gukorera ubugenzuzi.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na yo iherutse guhagarika amadini cyangwa amatorero 43 adafite ubuzima gatozi.
Minisitiri Utumatwishima yagaragarije uru rubyiruko ko mu gihe imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ikomeje gutera imbere, hari abafungirwa insengero bakihutira kujya gutangira ubutumwa bwabo ku mbuga nka YouTube.
Uyu muyobozi yagaragaje ko no kuri izi mbuga nkoranyambaga Leta izabasangayo.
Ati “Umuntu turamuhagarika tuti ‘Wikomeza kuroga abantu’ wenda wabasanze nka hano, agahita yihutira kujya kuri YouTube. Mujye mubiha abayobozi banyu, yaba abo musanzwe mukorana muri Kiliziya, yaba inzego z’ibanze. Ntabwo umuntu utwigisha ibintu bibi tugomba kumuha umwanya, n’iyo yaba akoresha imbuga nkoranyambaga.”
Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko umuntu wigisha abantu ijambo ry’Imana, akwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’inzego za Leta, kandi ko agomba kwerekana gahunda ndende igamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage, aho kubakenesha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!