Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Perezida Touadéra wa Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mutarama 2021 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Centrafrique, agirana ibiganiro byihariye na Perezida w’icyo gihugu, Faustin-Archange Touadéra.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya M’poko i Bangui muri Centrafrique yakiriwe na mugenzi we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon.

Hari kandi abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Mu bari kumwe na Dr Biruta harimo Gen Maj Nzabamwita Joseph, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).

Nyuma yo kwakirwa muri icyo gihugu, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra mu biro bye bizwi nka Palais de la Renaissance ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

U Rwanda na Centrafrique bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1389.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, u Rwanda rwohereje izindi ngabo 300 zo gufasha gucunga umutekano mu bihe by’amatora nyuma y’imitwe yashakaga guhungabanya ayo matora. Amatora yagenze neza ndetse Perezida Touadera yashimiye u Rwanda umusanzu w’ingabo zarwo kugira ngo ayo matora agende neza.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique muri Nzeri 2014. Nyuma y’umwaka umwe, hatangiye koherezwayo abapolisi bashinzwe kurinda ubusugire bw’abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’Umuryango w’Abibumbye n’ibyabo.

Centrafrique ni igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, diamant, uranium na peteroli ndetse n’ibiti by’imbaho zifite agaciro gahambaye.

Dr Vincent Biruta yageze muri Centrafrique yakirwa n'abayobozi batandukanye
Minisitiri Biruta yakiriwe na mugenzi we Sylvie Baïpo Temon
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro ziri mu zakiriwe Dr Vincent Biruta ku kibuga cy'indege i Bangui

Amafoto: Girinema Philbert i Bangui


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .