Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024, Dr Ngirente yatangaje ko u Rwanda rushaka kubana neza n’abaturanyi, ariko ko rudashobora gutegeka umuturanyi kurubanira neza.
Yagize ati “Iyo ugize Imana, umuturanyi akakubanira neza, nawe umubanira neza bikaryoha. Ariko ntabwo wajya gutegeka umuturanyi ngo ‘Mbanira neza’. Wowe icyo ukora nk’igihugu, nk’icyo twe twemera nk’u Rwanda, u Rwanda ruzarinda abaturage barwo. Twe twiteguye kubana n’abaturanyi bacu, ariko turinda umutekano w’abaturage bacu.”
Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye kuva mu ntangiriro za 2022, biturutse ku kirego cy’ubutegetsi bw’iki gihugu cy’abaturanyi, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Rwasobanuye kenshi ko iki kirego nta shingiro gifite, rugaragaza ko ahubwo iki gihugu cyahaye icumbi umutwe wa FDLR, kiwuha n’ubufasha kugira ngo wiyubake.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko ubufasha RDC iha umutwe wa FDLR bubangamira umutekano w’u Rwanda, kuko ari bwo buwushoboza kugaba ibitero nk’ibya Mortier wagabye mu Karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022.
Ntibyagarukiye aho kuko abayobozi bo muri RDC bumvikanye bavuga ko bafite umugambi mubi kuri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, wo kumukura ku butegetsi cyangwa se kumufunga. Ibyo byavuzwe n’abarimo Perezida Félix Tshisekedi na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba.
Dr. Ngirente yatangaje ko ubusanzwe Abanyarwanda n’Abanye-Congo nta kibazo bafite, atanga urugero ku buryo bakomeje guhahirana, batitaye ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Yashimangiye ko ikibazo kiri mu nzego zifata ibyemezo.
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/ngirent-17467.jpg?1733550967)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!