Uyu muganga wayoboye gahunda y’inkingo muri iri shami yahataniye uyu mwanya n’abandi bakandida batatu: Dr. Faustine Engelbert Nduhugulile wa Tanzania, Dr. Boureima Sambo wa Niger na Dr. Ibrahima Socé Fall wa Sénégal.
Mu nama y’iri shami yabereye ku cyicaro cyaryo i Brazaville muri Repubulika ya Congo ku wa 27 Kanama 2024, ibihugu bigize OMS kuri uyu mugabane byatoye Dr. Nduhugulile.
Tariki ya 15 Kamena 2024, Perezida Kagame yakiriye Dr Mihigo ubwo yari akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza uyu mwanya, amugaragariza ko amushyigikiye.
Kuri uyu wa 28 Kanama, Dr. Mihigo yagaragaje ko yatewe ishema no kuba yarahataniye uyu mwanya, icyakoze ko ibyavuye mu matora atari abyiteze. Yaboneyeho gushimira Perezida Kagame wamushyigikiye.
Yagize ati “Ni ubunararibonye bwo kwishimira mu buzima kuba narahatanye mu matora yo kuba Umuyobozi Mukuru wa OMS Afrique. Ibyavuyemo si byo nari niteze ariko ndagira ngo nshimire Nyakubahwa Paul Kagame wanshyigikiye. Mwarakoze cyane.”
Uyu muganga yaboneyeho gushimira Dr Ndugulile watsindiye uyu mwanya, amwifuriza kuzagera ku ntego afite mu buyobozi bwa OMS Afrique. Ati “Shimirwa cyane Dr. Faustine Ndugulile watorewe kuba Umuyobozi wa OMS Afrique. Nkwifurije kugera kuri byinshi mu nshingano yawe nshya.”
Umuyobozi Mukuru mushya wa OMS Afrique azatangira inshingano muri Gashyantare 2025, nyuma yo kwemezwa n’inama y’ubutegetsi izateranira i Genève mu Busuwisi. Azasimbura Dr. Matshidiso Moeti wo muri Botswana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!