Dr. Mihigo wayoboye gahunda y’inkingo muri iri ishami, yari ahataniye uyu mwanya hamwe na Dr. Faustine Engelbert Nduhugulile wa Tanzania, Dr. Boureima Sambo wa Niger na Dr. Ibrahima Socé Fall wa Sénégal.
Dr. Ndugulile ni we watorewe uyu mwanya, mu nama y’ishami rya OMS muri Afurika yabereye ku cyicaro cyaryo i Brazaville muri Repubulika ya Congo, kuri uyu wa 27 Kanama 2024.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yacyeje Dr. Ndugulile ku bw’iyi ntsinzi, anashimira Dr. Mihigo n’abandi bakandida bahataniye uyu mwanya.
Dr. Tedros yagize ati "Dr. Ndugulile yagiriwe icyizere n’ibihugu bigize uyu muryango byo ku mugabane, bimutorera kuba Umuyobozi wa WHO Africa. Ni icyubahiro gikomeye kandi ni n’inshingano ikomeye cyane. Njyewe n’umuryango wa OMS wose muri Afurika no ku Isi tuzagushyigikira muri buri ntambwe.”
Biteganyijwe ko mbere y’uko Dr. Ndugulile atangira manda y’imyaka itanu, azabanza kwemezwa n’inama y’ubutegetsi ya OMS muri Gashyantare 2025, ubwo izaba iteranira i Genève mu Busuwisi.
Ni inshingano agiye gusimburamo Dr. Matshidiso Moeti wo muri Botswana, uyobora ishami rya OMS muri Afurika kuva muri Gashyantare 2015.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!