00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Kalinda François Xavier yongeye gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 September 2024 saa 04:10
Yasuwe :

Dr Kalinda François Xavier kuri uyu wa 26 Nzeri 2024 yatorewe kongera kuyobora Sena y’u Rwanda, yizeza kutazatezuka ku ndahiro yarahiye ndetse no kwimakaza ubufatanye kugira ngo gahunda yo kwihutisha iterambere ry’igihugu igerweho.

Amatora y’abagize Biro ya Sena yabaye nyuma y’umuhango w’irahira ry’Abasenateri 20 bashya binjiye muri Sena barimo abaherutse gutorwa mu byiciro bitandukanye na bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika.

Kandidatire ya Dr. Kalinda yatanzwe na Senateri Murashyankwano Marie Rose, wagaragaje ko afite ubushobozi n’ubunararibonye bwo kuyobora uyu mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Nta wundi mukandida wahataniye uyu mwanya na Dr Kalinda, ndetse ubwo yatorwaga yagize amajwi 25 muri 26 y’abagize umutwe wa Sena.

Senateri Kalinda yashimiye Perezida Kagame ndetse n’abasenateri bongeye kumugirira icyizere, amwiza ko icyizere yamugiriye atazagitatira.

Yagize ati “Indahiro maze kugirira imbere yanyu ntabwo nzaca ukubiri na yo.”

Yijeje kandi abasenateri ubwubahane mu mirimo no mu nshingano bamaze kurahirira, avuga ko hashingiwe ku bufatanye, bazagera ku cyo Abanyarwanda babategerejeho.

Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, hatowe Senateri Solina Nyirahabimana wagize amajwi 22 muri 26. Na we yari umukandida rukumbi.

Kandidatire ya Nyirahabimana yatanzwe na Senateri Uwizeyimana Evode wagaragaje ko ari umuntu ufite ubunararibonye, ujya inama kandi agatega amatwi. Ati “Solina Nyirahabimana ni Inkotanyi.

Senateri Mukabaramba Alvera yatorewe umwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi, agira amajwi 24 kuri 26. Na we yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

Senateri Cyitatire Sosthène wamwamamaje yasobanuye ko azi Mukabaramba nk’umuntu ushoboye iyi nshingano kuko yakoze ibikorwa bya Sena neza, afite ubushake n’ubumenyi bwo gukora aka kazi neza.

Aya matora yabaye nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri kuri uyu wa 26 Nzeri 2024.

Aba basenateri barimo 12 batowe hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu, babiri batowe kugira ngo bahagararire amashuri makuru na kaminuza, babiri bahagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda na bane batoranyijwe na Perezida Kagame.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo abagore 14 bangana na 53,9% n’abagabo 12 bangana na 46,1%. Ni ubwa mbere muri uyu mutwe hagaragayemo abagore benshi ugeranyije n’abagabo.

Harimo kandi abasenateri batandatu bazarangiza manda yabo mu mwaka wa 2025.

Abasenateri bashya ni: Dr. François Xavier Kalinda, Dr. Usta Kayitesi, Nyirahabimana Solina, Bibiane Gahamanyi Mbaye, Dr. Nyinawamwiza Laetitia, Rugira Amandin, Umuhire Adrie, Uwera Pélagie, Cyitatire Sosthene na Bideri John Bonds.

Harimo kandi: Nsengiyumva Fulgence, Mukabaramba Alvera, Havugimana Emmanuel, Mureshyankwano Marie Rose, Niyomugabo Cyprien, Nyirasafari Espérance, Telesphore Ngarambe, Uwimbabazi Penine, Mukabalisa Donatille na Murangwa Ndangiza Hadija.

Abasenateri basanzwemo ni: Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André na Kanziza Epiphanie bashyizweho na Perezida Kagame mu 2020, na Senateri Mugisha Alexis na Mukakarangwa Clotilde batowe n’Ihuriro ry’imitwe ya politike yemewe na bo mu 2020. Abo bose basigaje umwaka umwe kuri manda yabo.

Dr Kalinda ni muntu ki?

Dr. François Xavier Kalinda yinjiye muri Sena muri Mutarama 2023 ndetse ahita atorerwa kuyiyobora, asimbuye Dr. Iyamuremye wari uherutse kwegura.

Dr François Xavier yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Afite impamyabushobozi y’ikirenga, PhD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yakuye muri Strasbourg mu Bufaransa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Master’s yayikuye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Mu 2015 Kalinda yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, asimbuye Depite Céléstin Kabahizi weguye.

Uyu munyapolitiki kandi yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize. Mu mirimo ye, yakunze kwigisha, aho yamaze imyaka myinshi ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Senateri Dr Kalinda yatorewe kuba Perezida wa Sena, Nyirahabimana na Mukabaramba batorerwa kuba ba Visi Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .