00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite wa Amerika uherutse mu Karere yagaragaje ko RDC igomba gukemura ikibazo cya M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 March 2025 saa 09:09
Yasuwe :

Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Ubutasi n’Ibikorwa byihariye by’Igisirikare, Dr. Ronny Jackson, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugomba gukemura ikibazo cyatumye umutwe wa M23 ufata intwaro.

Dr. Jackson aherutse kugirira uruzinduko mu karere. Yakiriwe na Perezida Paul Kagame tariki ya 21 Werurwe, ahura na Félix Tshisekedi wa RDC, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda, baganira ku birebana n’umutekano ukomeje guhungabana.

Nyuma y’uru ruzinduko rwarangiye tariki ya 23 Werurwe, Dr. Jackson yasobanuriye abagize iyi komite ko Uburasirazuba bwa RDC ari ahantu hakwiye kubungabungirwa umutekano, hagakorerwa ishoramari mpuzamahanga.

Uyu muyobozi yasobanuye ko Uburasirazuba bwa RDC nta muyobozi bufite kuko ubutegetsi bw’iki gihugu budafite ubushobozi bwo kugenzura ako gace; bituma iyo abarwanyi ba M23 bashaka gufata igice runaka, ingabo z’iki gihugu zihunga cyangwa zikabiyungaho.

Ati “M23 ni wo mutwe wiganza muri iki gice, kuko ikora bisa n’aho nta kiyikoma mu nkokora. Ntabwo igisirikare cya RDC kirwana, akenshi abasirikare bacyo barahunga cyangwa bakiyunga kuri M23.”

Yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC bukwiye gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu, by’umwihariko icy’Abanye-Congo bo mu Burasirazuba badafatwa nk’abenegihugu barimo abarwanyi benshi b’umutwe wa M23.

Ati “Leta ya Congo ikwiye gukemura ibibazo bikomeye byinshi. Icya mbere ni icy’imbere mu gihugu, aho umubare munini w’Abanye-Congo bo mu Burasirazuba bwa RDC badafatwa nk’Abanye-Congo, barimo abarwanyi benshi b’umutwe wa M23.”

Dr. Jackson yasobanuye ko ikibazo cy’Abanye-Congo badafatwa nk’abenegihugu gikomoka ku mateka y’ubukoloni, ubwo imipaka y’u Rwanda yahindurwaga, ubutaka bwarwo bugahabwa RDC na Uganda; bamwe mu Banyarwanda bakisanga muri ibi bihugu.

Yagize ati “Iki gice cyari icy’u Rwanda mbere y’uko imipaka ihindurwa. Ariko ubwo igice kimwe cyahabwaga Uganda, abagizweho ingaruka bahawe ubwenegihugu byihuse. Ibyo ntibyabaye muri RDC, bituma abantu benshi babaho nk’abadafite igihugu, bitera ububabare.”

Yagaragaje ko kugira ngo amahoro arambye aboneke mu Burasirazuba bwa RDC, abarwanyi ba M23 bagomba kwinjizwa mu gisirikare cya RDC, abatuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu bose bakemerwa nk’abenegihugu babifitiye uburenganzira.

Ati “Ku bw’amahoro arambye, Leta ya Congo igomba kwinjiza abarwanyi ba M23 mu gisirikare, ikemera abatuye mu Burasirazuba bwa RDC nk’abenegihugu buzuye babifitiye uburenganzira.”

Dr. Jackson yagaragaje ko icyakurikiraho ari ugufasha abaturage kubona inyungu mu mutungo kamere uri mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo, kuko ukomeje gusahurwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bafatanyije n’abanyamahanga.

Impungenge z’u Rwanda kuri FDLR

Yabwiye bagenzi be ko ari ngombwa ko u Rwanda rugaragaza ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC hafi y’umupaka, cyane ko umaze imyaka myinshi ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Dr. Jackson yasobanuye ko ku mupaka mu majyaruguru y’uburengerazuba, u Rwanda rufite urwego rw’ubukerarugendo rugomba kurindira umutekano.

Ati “U Rwanda rutewe impungenge na FDLR n’ikibazo cy’iterabwoba cyegereye umupaka. Bafite urwego rw’ubukerarugendo bagomba kurinda mu majyaruguru y’uburengerazuba. Ni ku mupaka, ahantu hari abaturage. Habaye hari mortiers na roketi, ubukerarugendo bwahagarara.”

Dr. Jackson agaragaje ikibazo cya FDLR mu gihe uyu mutwe w’iterabwoba ukorana n’ingabo za RDC n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo bihuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, mu ntambara bihanganyemo na M23 kuva mu Ugushyingo 2021.

Muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, FDLR yari kumwe n’ingabo za RDC, yarashe ibisasu bya mortiers mu karere ka Musanze. Byamenyekanye ko yari igamije kuburizamo inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya Commonwealth (CHOGM) yabereye i Kigali muri uwo mwaka.

Maj Ndayambaje Gilbert uri mu barwanyi ba FDLR baherutse gufatwa na M23 muri Mutarama 2025, yatangaje ko uyu mutwe ari wo ufatiye runini ingabo za RDC kuko ari wo umenyereye intambara.

Ati “FDLR ifite uruhare rukomeye cyane ko abasirikare ba Congo bacika intege vuba iyo bumvise nk’intambara ihiye, ibaye ndende, baterera ‘amabunda’ hasi, bakikuramo imyenda, bakigendera, icyo gihe FDLR igafata intwaro.”

Gusa ubutegetsi bwa RDC bwumvikanye kenshi bukerensa imbaraga za FDLR, busobanura ko abarwanyi bayo bashaje kandi ko ari bake cyane. Ibyo Tshisekedi yabisubiyemo mu kiganiro yagiranye na Le Figaro mu cyumweru gishize.

Perezida Kagame yakiriye Dr. Jackson, baganira ku mutekano wo mu karere
Nyuma yo kumva amateka y'umutekano muke mu karere, Dr. Jackson yasabye Leta ya RDC gukemura ikibazo cya M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .