Icyemezo cyo kwihuza kw’iyi miryango yose yahindutse IBUKA cyafatiwe mu nama yayihuje kuri uyu wa 8 Ukuboza 2024, hagamijwe kongerera imbaraga imikorere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024, Dr. Gakwenzire yatangaje ko icyemezo cyo kwihuza kw’iyi miryango kitaje mu munsi umwe, asobanura ko cyaturutse ku gitekerezo kimaze igihe kirekire.
Yagize ati “Ibyo mwabonye ejo byabaye kubera ko hari ibitekerezo twebwe ubwacu twagize kuva kare kose, tugenda tubitekerezaho.”
Dr. Gakwenzire yasobanuye impamvu yatumye iyi miryango itekereza kwihuza, ati “Ibyatumye tubitekerezaho ni amateka, ni ukwibuka ariko n’uburyo ayo mateka akwiriye kutubera isomo ryo gukumira jenoside aho ari ho hose, yaba ari mu Rwanda ndetse no mu mahanga.”
Yakomeje ati “Imiryango yacu muri iyo myaka yari imaze, yari ifite ibikorwa ariko ugasanga ibyo bikorwa hari bimwe bisa. Ibyo byatumye tuvuga ngo dukorere hamwe. Iriya miryango yose yari ifite ibirebana no kwibuka, ifite ibirebana no gufasha abarokotse jenoside, ibirebana n’ubutabera, hakaba n’ibindi bikorwa birebana no kwiteza imbere kw’imiryango yacu. Ubu noneho tugiye gukomeza tubihurize hamwe.”
Dr. Gakwenzire ni we Perezida wa IBUKA ivuguruye. Visi Perezida wa mbere ni Christine Muhongayire, Visi Perezida wa kabiri ni Blaise Ndizihiwe, naho Umunyamabanga Mukuru ni Louis de Montfort Mujyambere.
Aline Mpinganzima ni Komiseri wa IBUKA ushinzwe urubyiruko, uburezi n’umuco, Me Janvier Bayingana ni Komiseri ushinzwe kwibuka, ubudaheranwa, ubutabera no kubaka amahoro arambye.
Monique Gahongayire ni Komiseri ushinzwe ubuzima, Imibereho myiza no kwimakaza uburinganire, naho Evode Ndatsikira we ni Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere, kubaka ubushobozi n’ishoramari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!