Dr Dre yibasiwe n’uburwayi bwo mu bwonko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mutarama 2021 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Producer akaba n’umuraperi wubatse amateka ku Isi Andre Romelle Young, wamamaye nka Dr Dre, yabonye agahenge nyuma yo kujyanwa igitaraganya mu bitaro biturutse ku burwayi bwo mu bwonko.

Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram agaragaza ko nyuma y’ibihe bikomeye yari arimo, yongeye koroherwa. Ati “Ndashimira umuryango wanjye, inshuti n’abafana kunyitaho no kunyifuriza kugubwa neza. Meze neza ndetse ndi kwitabwaho neza n’itsinda ry’abaganga. Nzasubira mu rugo vuba[…]”.

Dr Dre ari mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center biherereye muri Los Angeles nyuma yo kugira ikibazo mu bwonko. Uyu mugabo yari yafashwe n’uburwayi bwa ‘aneurysm’ butera kubyimba k’udutsi tujyana amaraso mu bwonko.

Ubu burwayi kandi bushobora gutuma umuntu aviramo imbere ndetse akaba yanagira ‘Stroke’; guturika k’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga n’ubwonko cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo.

TMZ yatangaje ko uyu mugabo yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021, aho yahise ashyirwa ahavurirwa indembe.

Uyu mugabo w’imyaka 55 yajyanywe mu bitaro, nyuma y’iminsi mike yari amaze ari mu ntambaro za gatanya na Nicole Young wahoze ari umugore we, ndetse bivugwa ko ubu burwayi bwe bwatewe n’umunaniro waturutse kuri ibi bibazo amazemo iminsi.

Dr Dre yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa Mbere arembye ariko ari koroherwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .