Yabigarutseho mu Ihuriro rya 17 ry’Umuryango wa Unity Club Intwararumuri ryabaye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024.
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko mu kwezi k’Ukwakira gusanzwe guharirwa ibiganiro by’ubumwe n’ubudahererwa kandi ko hari ibitekerezo bigenda bikusanywa muri byo.
Yakomeje agira ati “Ikindi cyagaragaye muri ibyo biganiro ni uruhare rw’imyumvire idahwitse igira uruhare mu kudindiza ubudaheranwa, iterambere n’imibanire y’Abanyarwanda. Abantu benshi batanze ibitekerezo bagaragaje ko hakiri imyumvire kuri bamwe, idashaka guhinduka, ishingiye ku mateka y’imiyoborere y’igihugu ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri, yaranzwe n’irondabwoko n’irondakerare.”
Yavuze ko iyo politiki yatotezaga bamwe mu Banyarwanda cyane cyane Abatutsi ndetse abandi bagatoneshwa.
Ati “Iyi politiki ya gatanya yatotezaga bamwe mu Banyarwanda cyane cyane Abatutsi, igatonesha abandi bake bari ku butegetsi n’inshuti zabo iracyaboshye abayivanagamo indonke. Hanavuzwe imyumvire yo gutinda kwakira impinduka zazanywe na FPR-INKOTANYI, kutagira umwete n’umurava byo gukora ibirenze ibisanzwe.”
Yagaragaje ko muri ibyo biganiro kandi hari bamwe mu banyamadini n’abiyita ababwirizabutumwa cyangwa se abakozi b’Imana babyitwikira bigisha irondabwoko, ubwambuzi bushukana, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.
Hari kandi gusebya ubuyobozi bagamije kubwangisha abaturage, guhoza abaturage mu masengesho ahoraho atwara umwanya w’umurimo, kubayobya ntibiteze imbere bizeye ibitangaza ndetse no kubahamisha mu ngengabitekerezo ya Jenoside aho kubashishikariza kwimika indangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda, kurangwa n’ukuri no kudaheranwa n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Mu mwaka ushize MINUBUMWE yakoze ubushakashatsi mu gihugu hose bugamije gusuzuma akamaro k’indangagaciro y’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu gukira ibikomere bishingiye ku mateka no kwikemurira ibibazo.
Bwagaragaje ko 99% by’Abanyarwanda bemeje ko bashyize imbere Ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza.
Indangagaciro y’ubudaheranwa yafashaije Abanyarwanda guhangana n’ibikomere by’amateka, ubu bushakashatsi bwerekanye ko ku rwego rw’umuntu ku giti cye, igipimo kiri kuri 80% by’abagaragaza ko kwimakaza ubudaheranwa bibafasha guhangana no gukira ibikomere bishingiye ku mateka.
Ku rwego rw’umuryango, igipimo kiri kuri 77%, ku rwego rwa sosiyete nyarwanda, igipimo kiri kuri 86% naho mu nzego z’imiyoborere kikaba kuri 85%. Birerekana akamaro k’indangagaciro y’ubudaheranwa mu gufasha abanyarwanda gukira ibikomere, kwishakamo ibisubizo, gushimangira ubunyarwanda, kwigira, no kwiteza imbere.
Dr. Bizimana kandi yavuze ko iyo hasuzumwe, icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo byakurikiranywe na RIB hagati ya 2020-2024, mu minsi yo kwibuka, byagabanutseho 14%.
Ati “Ntibivuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacitse, iriho ndetse no mu bato uyisangamo, ariko kugabanukaho 14% mu myaka 4 ni igipimo gitanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’imibanire y’abanyarwanda.”
Yashimangiye ko ubushakashatsi bwagaragaje inzitizi zirimo ibikomere n’Ihungabana bitarakira bigakomeza kuba uruhererekane mu rubyiruko; Ababyeyi batabwiza abana ukuri ku mateka y’imiryango yabo cyane cyane ifite abakoze ubwicanyi bwa Jenoside, kubeshya no kugoreka nkana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije guhisha uruhare rwabo n’urwa Leta yayiteguye.
Hari kandi insengero n’amadini bishingira ku byahoze ari amoko, kwigisha inyigisho z’ubuyobe zirimo kugandisha abaturage, kubashukisha ubuhanuzi bubeshya, imyemerere idahwitse, kubabuza kwitabira gahunda za Leta, ubuhezanguni, n’ibindi nkabyo; ubwiyongere bw’imbuga nkoranyambaga zabaye umuyoboro w’ingengabitekerezo ya Jenoside, gukwirakwiza impuha zigamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, gusebanya, gutukana, urukozasoni n’ibindi.
Dr. Bizimana kandi yavuze ko hakiri ikibazo cya bamwe mu bahamwe n’icyaha cya Jenoside barangije ibihano batari bakosoka ngo bumve uruhare rwabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.
Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri guharanira gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu Kiganiro kigaruka ku mateka n’imiyobore y’u Rwanda, Prof. BUHIGIRO Jean-Leonard yagaragaje ko nubwo hari indangagaciro z’umuco nyarwanda hari n’izindi Abanyarwanda bakwiye kuzirikana bijyanye n’igihe
Ati “Ndumva izo ndagagaciro twari dukwiye kuzijyanisha n’igihe turimo ubu ngubu. Tukaba twavuga ngo kirazira kwambura uwakugurije amafaranga, kirazira gufata nabi ibikorwaremezo, kirazira kugoreka amateka, kirazira kunyereza umutungo wa Leta. Tukagenda tuzivugurura tuzihuza n’ubuzima bwacu bwa buri munsi.”
Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), Dr. Philbert Gakwenzire, yagaragaje ko Repubulika zabanje zari zishyize imbere irondabwoko, kutubaka umutekano mu buryo buhamye, guheza abaturage ku byiza by’Igihugu ari nabyo byakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!