Dosiye ya Evode Uwizeyimana yashyikirijwe Ubushinjacyaha, Isaac Munyakazi aracyakorwaho iperereza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ya Evode Uwizeyimana uregwa guhohotera umugore, mu gihe Dr Isaac Munyakazi yatangiweho iperereza ku byaha bya ruswa.

Uwizeyimana wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, na Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi bashyikirije Minisitiri w’Intebe ubwegure bwabo tariki 6 Gashyantare 2020.

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko dosiye ya Uwizeyimana yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Yagize ati “Dosiye ntitukiyifite twarayirangije, twayishyikirije Ubushinjacyaha.”

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye IGIHE ko dosiye bayakiriye kuwa Gatanu ushize, bakaba bari kuyikorera isuzuma.

Yagize ati “Twarayibonye, bayohereje kuwa Gatanu ushize ariko turacyayisuzuma turebe icyemezo twayifatira. Arashinjwa icyaha cyo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake.”

Nkusi yavuze ko nyuma yo gusesengura dosiye aribwo bazafata umwanzuro wo kuba bayohereza mu rukiko cyangwa kutayohereza. Kohereza cyangwa kutayohereza biterwa n’ibimenyetso birimo.

Icyaha cyo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake giteganywa n’ingingo ya 118 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ubabaza umubiri w’undi muntu ku buryo buke, ubwitonzi buke uburangare, umwete muke, ubuteshuke n’ubuteganye buke ariko adafite umugambi wo kumugirira nabi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, yikubita hasi ubwo yamusabaga kunyura mu cyuma gisaka undi akabyanga.

Nyuma y’amasaha asaga atatu, Uwizeyimana yasabye imbabazi yifashishije Twitter, ndetse avuga ko ibyabaye bitari bikwiye.

Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”

Igitutu cyakomeje kuba cyinshi ku mbuga nkoranyambaga, basaba ko Uwizeyimana yegura nubwo yasabye imbabazi, ngo kuko ibyo yakoze bidakwiriye umuyobozi uri mu mwanya nk’uwe.

Dr Munyakazi ari gukorwaho iperereza

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko hatangiye n’iperereza ku byaha bya ruswa bivugwa kuri Dr Isaac Munyakazi wahoze akora muri Minisiteri y’Uburezi.

Ati “ Ntabwo (iperereza) rirarangira. Ni Ku bigendanye n’ibyaha bya ruswa.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta bisoza umwaka wa 2019, aho yagize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y’ijana mu bizamini bisoza amashuri by’umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Bivugwa ko yabikoze abifashijwemo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) aho bikekwa ko yahawe ruswa n’umuyobozi w’iryo shuri kugira ngo bikorwe.

Ingingo ya kane mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Dr Munyakazi Isaac afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu micungire y’Uburezi (Education management) mu gihe Uwizeyimana Evode afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko.

Uwizeyimana Evode yarahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko [umwanya utari usanzwe muri iyo minisiteri], ku wa 4 Ukwakira 2016.

Mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Dr Munyakazi Isaac we yinjiye muri Guverinoma mu Ukwakira 2016. Yahageze avuye muri Kaminuza ya Kigali yinjiyemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, yahakoze nk’ushinzwe ireme ry’Uburezi muri iyi kaminuza, nyuma aza kuba umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Imicungire y’Ubucuruzi, akabifatanya no kwigisha.

Dosiye ya Uwizeyimana Evode uvugwaho guhohotera umugore yashyikirijwe ubushinjacyaha
Dr Munyakazi yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza